UMUYOBOZI W'AKARERE ARAKANGURIRA ABAGATUYE KWITABIRA GUKORESHA SISITEME YA MBAZA
Mu nteko z’abaturage zabereye mu Tugari tugize Akarere ka Burera kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gicurasi 2026 hatangirijwe ikoreshwa rya sisiteme ya MBAZA; ubu bukaba ari uburyo bworoshye bwo gutanga ikibazo cyangwa ikirego no kugikurikirana.
Atangiza iyi sisiteme mu nteko y’abaturage b'Utugari twa Nyirataba na Bukwashuri, mu Murenge wa Bungwe yabereye mu Kagari ka Nyirataba, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yababwiye ko igamije korohereza abaturage gutanga ibibazo n’ibyifuzo byabo ku nzego z’ubuyobozi no kubikurikirana kugeza bibonewe ibisubizo, abakangurira kwitabira kuyikoreha.
Yagize ati: "Sisiteme ya MBAZA yari imaze iminsi igeragezwa mu Mujyi wa Kigali, aho hakiriwe ibibazo by’abaturage 15,034 byakemuwe ku rugero rushimishije; akaba ari yo mpamvu uyu munsi yatangijwe mu Gihugu hose kugira ngo Abanyarwanda bose babashe kuyikoresha."
Yagize kandi ati:"Bayobozi namwe baturage turi kumwe; iyi sisiteme ije gufasha inzego za Leta kwakira ibyifuzo by’abaturage, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage mu mucyo, hirindwa gusiragira kwabo no guteza imbere imitangire ya serivisi ishingiye ku kubazwa inshingano."
Yongeyeho ati:"Iyi sisiteme izadufasha kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, ibike neza amakuru yerekeye ibibazo byatanzwe, kandi izafasha mu guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no gutanga serivise nziza ku baturage. Ntidufata sisiteme MBAZA nk’Ikoranabuhanga gusa; ahubwo ni n’umuyoboro udufasha gukorera abaturage, kububaha no gukorera mu mucyo."
Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage b’Akarere ka Burera gukoresha iyi sisitemi ya MBAZA,bakagaragaza ibibazo n’ibyifuzo byabo no gukomeza kwitabira inteko z’abaturage aho bamenyera gahunda zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Yabwiye abitabiriye iyo nteko ko gukoresha sisiteme MBAZA hakenerwa gusa telefone ngendanwa igezweho bamwe bita simati fone ifite murandasi (enterineti) cyangwa mudasobwa ifite murandasi; hanyuma, umuntu ufite ikibazo cyangwa igitekerezo akajya kuri www.mbaza.gov.rw , abatabifite bakagana umwajenti w’urubuga www.irembo.gov.rw bakabafasha.