UMUYOBOZI W’AKARERE ARASABA ABAGATUYE KWIRINDA KUNYWA IBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n'abaturage b'Akagari ka Rukandabyuma, mu Murenge wa Kinyababa kuri uyu wa gatatu tariki 08 Nyakanga 2026 mu nama yagiranye na bo muri gahunda yo kwegera abaturage hagamijwe kubamenyesha gahunda zigamije iterambere ry'imibereho y'abaturage n'iterambere ry'Igihugu muri rusange, uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, kumenya no gukemura ibibazo bafite yababwiye ingaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zifite amazina arimo Dunda ubwonko, Umumanurajipo, Yewe muntu, Nzoga ejo, Kinja kunja n’Umutaragweja; asaba abatuye Akarere ka Burera muri rusange kuzirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo batanga amakuru ku bayobozi babegereye yerekeye ababikora.
Yagize ati:"Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa indwara zinyuranye kubera ko zitenganwa isuku. Hari abazishyiramo ibinyabutabire birimo umusemburo ukoreshwa n'abateka amandazi witwa Pakimaya n’ibindi bintu bitemewe gushyirwamo ku buryo hari abo zihitana; abandi zikabatera guhuma."
Yagize kandi ati:"Abanywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bateza umutekano muke mu miryango yabo n’ahandi bari. Usibye kunywa ibishyira ubuzima bwabo mu kaga, barasahura, bakanasesagura umutungo w’umuryango, ndetse bamwe baca inyuma abo bashanye; ibi bikaba bitera amakimbirane n’ubukene mu miryango. Ikindi ni uko abanywa ibyo binyobwa bata ubwenge, bikabaviramo gukora ibyaha biviramo bamwe gufungwa."
Umuyobozi w’Akarere yasabye abatuye Akarere ka Burera gucuruza no kunywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge, kurangwa n’isuku ahantu hose; isuku bakayigira umuco no kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho y'abaturage n'iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Yabasabye na none gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda; bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakirinda, kandi bakagira uruhare mu kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo.