UMUYOBOZI W’AKARERE ARASABA ABAGATUYE KWIRINDA KUNYWA INZOGA N’IBINDI BINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE

Mu kiganiro, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro n’abahakorera batuye ahandi kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2026 mu gikorwa cyo kumena litiro 1,200 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Rukwakwa zafatiwe mu rugo rw'uwitwa Sikubwabo Rukaka muri iyo santere y’ubucuruzi; yababwiye ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba kwirinda kubyenga, kubicuruza no kubinywa, bakagira kandi uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yerekeye ababikora

Yababwiye ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge harimo ibyitwa Dunda ubwonko, Umumanurajipo, Yewe muntu, Nzoga ejo, Kinja kunja, Muhe Nyina n’Umutaragweja.

Yagize ati:"Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa indwara zinyuranye kubera ko ziteganwa isuku kubera ko hari abazishyiramo ibinyabutabire n’ibindi bintu bitemewe gushyirwamo ku buryo hari abo zihitana abandi zikabatera guhuma."

Yagize kandi ati:"Abanywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bateza umutekano muke mu miryango yabo n’ahandi bari. Usibye kunywa ibishyira ubuzima bwabo mu kaga, barasahura, bakanasesagura umutungo w’umuryanngo, ndetse bamwe baca inyuma abo bashanye; ibi bikaba bitera amakimbirane n’ubukene mu muryango. Ikindi ni uko abanywa ibyo binyobwa bata ubwenge kubera, bikabaviramo gukora ibyaha biviramo bamwe gufungwa."

Umuyobozi w’Akarere yasabye abatuye Akarere ka Burera gucuruza no kunywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge, kurangwa n’isuku ahantu hose; isuku bakayigira umuco no kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho y'abaturage n'iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Back