UMUYOBOZI W'AKARERE NA HONORABLE SENATERI UWERA PELAGIE BIFATANYIJE N'ABATURAGE MU MURENGE WA GAHUNGA MU GITONDO CY'ISUKU

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline na Honorable Senateri Uwera Pélagie bifatanyije n'abaturage n'Abayobozi b'Inzego zikorera mu Murenge wa Gahunga mu gitondo cy'isuku mu Kagari ka Kidakama aho bakoze isuku muri santere y’ubucuruzi ya Gahunga.

Mu kiganiro bagiranye n’abitabiriye icyo gikorwa n’abaremye isoko rya Gahunga bababwiye ingaruka zo kugira umwanda zirimo kurwara indwara zinyuranye; babakangurira kugira isuku umuco, kandi bagahwitura abagaragaraho isuku nkeya.

Umuyobozi w’Akarere yababwiye ati:"Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera. Isuku nkeya idindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire yivuza atanze amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi bimuteza imbere."

Yongeyeho ati:" Hari ndetse n’abahitanwa n’indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda. Ndabasaba kugira isuku umuco; murangwe n’isuku ihagije ku mubiri, isuku y’imyenda, mu nzu, mu kanwa, aho mugenda, aho mutuye n’aho mukorera ibikorwa binyuranye; bityo dukumire, kandi turwanye ingaruka ziterwa n’umwanda."

Yabasabye kandi kubahiriza amabwiriza y'isuku n'isukura yashyizweho n'Inama Njyanama y'Akarere arimo ingingo ivuga ko abakozi bakora muri resitora bagomba kugira isuku ku mubiri igihe cyose kandi batarwaye indwara zandura zirimo ubuheri n’igituntu, gusuzumwa indwara zanduza mbere yo gutangira akazi na buri mezi ane (inshuro 3 mu mwaka), kugira umwenda w'akazi, ingofero cyangwa igitambaro bibaranga; kandi bakagenerwa aho babika imyenda n'ibindi bintu byabo bwite, kwambara amataburiya y'amaboko maremare; ariko na none ntagere ku biganza ku buryo adakora mu biribwa, guhorana isuku hose (guca inzara no kutazisiga verini; kandi bakambara inkweto zabugenewe.

Nyuma yo kwitabira igitondo cy'isuku muri ako Kagari, Honorable Senateri Uwera Pélagie yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gahunga kiri mu Murenge wa Gahunga; aganira n'Umuyobozi wacyo ku byakorwa mu kurushasho guteza imbere isuku n'isukura n'imitangire myiza ya serivisi. 

Umuyobozi w'icyo Kigo Nderabuzima yagejeje kuri iyo Ntumwa ya rubanda ibibazo bikeneye ubuvugizi; Honorable Senateri Uwera Pélagie amwizeza ko azabigeza ku nzego bireba. 

 

Back