UMUYOBOZI W'AKARERE N'ABADEPITE BASUYE IKIGO MBONEZAMIRIRE N'URUGO MBONEZAMIKURIRE Y'ABANA BATO

Kuri uyu munsi wa kabiri w'uruzinduko rwabo muri aka Karere, ba Honorable Depite Mukabunani Christine na Karemera Emmanuel bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline basuye Ikigo mbonezamirire mu Kagari ka Karangara n'Urugo mbonezamikurire y'Abana bato rukorera mu rugo mu Kagari ka Gafumba, mu Murenge wa Rugarama. 

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’icyo kigo mbonezamirire n'urwo Rugo mbonezamikurire, abo Badepite batanze inama z'ibyakorwa kugira ngo imikorere yabyo irusheho kuba myiza; bityo birusheho kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira ry'abana bato.

Honorable Depite Mukabunani Christine yagize ati:" Iki gikorwa cyo gusura icyo Kigo mbonezamirire n'Urugo mbonezamikurire y'Abana bato rukorera mu rugo ni gahunda y’Inteko Ishinga Amategeko igamije kumenya imikorere y’amarerero abiri akorera mu Ngo n’ibibazo afite, Ikigo nderabuzima hagamijwe kumenya imiterere y’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira n’uko gikemurwa n'imiryango ibiri ifite abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira."

Uruzinduko rw’akazi rw’izi Ntumwa za rubanda zibarizwa muri Komisiyo y’Imibereho y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko rugamije kandi gukusanya amakuru y’inyongera kuri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato hagamijwe kumenya imbogamizi ziri mu ishyirwa mu bikorwa ryayo no kungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere.

Abo Badepite batanze inama z'ibyakorwa kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu Karere ka Burera gikemuke mu buryo burambye.

Back