UMUYOBOZI W’AKARERE N’INTUMWA ZA RBC BAGANIRIJE ABATUYE AKAGALI KA KILIBATA KU BYO BAGOMBA KWITAHO IGIHE BENGA IBIGAGE, URWAGWA, UBUSHERA N’UMUTOBE
Ku gicamunsi cy'uyu wa 27 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Kilibata, mu Murenge wa Rugengabali muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya no gukemura ibibazo bafite, kubamenyesha, kubasobanurira no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ry'imibereho yabo n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Afatanyije n’Intumwa z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (Rwanda Bio-Medical Center) zari ziyobowe na Kapiteni Alexis bakanuriye abo baturage kurangwa n’isuku ahantu hose; isuku bakayigira umuco, bakanayitoza abandi.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye na bo yabakanguriye kugira isuku ku mubiri, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira n’ahaba abantu benshi nka santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; bakarangwa kandi n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyibwa.
Yagize ati:"Umwanda utera indwara zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo nka Korera. Ndabasaba kurangwa n’isuku ahantu hose. Muri make, isuku tuyigire umuco, bityo tugire ubuzima buzira umuze, dukore, twiteze imbere, tunagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu."
Manishimwe Alexis (umwe mu bagize itsinda rya RBC) aganiriza abo baturage ku bijyanye n’ibigomba gukurikizwa mu kwenga ibigage, urwagwa, ubushera n’umutobe, yagize ati:"Koresha amazi meza mu gutegura ibyo binyobwa kuva mu kwinika amasaka,gushigisha kugeza habonetse ubushera cyangwa ikigage. Funguza gusa amazi atetse,kandi utereke umutobe, umusururu, umutobororo mu gikoresho gisukuye. Irinde gukoresha ibintu bitaribwa (Urugero: amatafari, alukolo n’imiti itanyobwa) mu kwenga urwagwa, ikigage, ubushera cyangwa umutobe kuko bigira ingaruka ku buzima harimo n’urupfu."
Yagize kandi ati:"Ibikoresho byose byifashishwa birimo ibikombe, ijerekani, n’amasafuriya bigomba gusukurwa neza kugira ngo bitaba intandaro yo kwanduza indwara. Irinde ko intoki zikora mu binyobwa mu gihe cyo kubidaha cyangwa kubitanga. Irinde gusangirira ku gikoresho kimwe nk’umuheha, igikombe, akajerikani cyangwa agacuma; ahubwo buri muntu anyweshe igikoresho cye.Teka umutobe ukimara kwengwa. Kora isuku y’ahatunganyirizwa ibinyobwa ku buryo buhoraho."
Yabakanguriye kandi gukora siporo bihoraho, kohereza abana mu ishuri, bakanabaha ibyo bakenera ku ishuri, kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame, kujya bitabira ibikorwa by’umuganda, inteko z’abaturage n’izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage.