UMUYOBOZI W’AKARERE: RUSWA IMUNGA UBUKUNGU, TUYIRINDE, TUNAFANYE KUYIRWANYA
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Nkenke, mu Murenge wa Kinoni uyu munsi ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yababwiye ingaruka zo kwaka no kwakira ruswa ku wakoze icyo cyaha n’ingaruka ruswa igira mu Muryango Nyarwanda n’Igihugu muri rusange, abasaba kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya.
Yababwiye ko ruswa ari ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.
Yongeyeho ko ruswa ari kandi ugusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.
Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko ruswa ari kandi igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyagwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.
Yagize ati:"Uwaka ruswa aba agamije kudatanga serivisi neza; cyangwa agira ngo ayitange nabi. Ruswa idindiza serivisi; kandi idindiza ubukungu. Ahari ruswa, kugira ngo uhabwe serivisi ugira icyo utanga (amafaranga n’ibindi binyuranye)."
Yagize kandi ati:"Umuntu watswe ruswa aba akorewe akarengane; kandi umuntu ukorewe akarengane aba yimwe uburenganzira ku cyo cyangwa ibyo afitiye uburenganzira. Ndabasaba kwirinda ruswa y’ubwoko bwose; kandi mugire uruhare mu kuyikumira no kuyirwanya mutanga amakuru y’aho igaragara."
Ingingo ya 4, Umutwe wa III w’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ingingo ya 6 y’uwo Mutwe ivuga ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Ingingo ya 7 y’uwo Mutwe ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa z’undi muntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukoresha igitinyiro byakozwe uwagikoresheje yahawe cyangwa yasezeranyijwe indonke igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu ikubye inshuro eshanu (5) kugeza ku icumi (10) y’agaciro k’indonke. Iyo gukoresha igitinyiro byakozwe uwagikoresheje yahawe cyangwa yasezeranyijwe gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Ibindi ku byerekeye ruswa wabisanga mu Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.