UMUYOBOZI W’AKARERE: TWITE KU BUZIMA BW'UMWANA MU MINSI IGIHUMBI DUHEREYE KU MUNSI NYINA ASAMYE INDA YE

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Gisovu, mu Murenge wa Cyanika bitabiriye inteko yabereye mu Mudugudu wa Gisovu yakanguriye abatuye Akarere kwita ku buzima bw'Umwana mu minsi igihumbi bahereye ku munsi nyina asamye inda ye; abakangurira kwita ku mwana mu minsi igihumbi; bakubahiriza uburenganzira bwe aho buva bukagera.

Yagize ati:"Abatwite bakwiriye kwipimisha inda inshuro umunane, bagafata ibinini byongera amaraso, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza Abana inkingo zose esheshatu, bakabapimisha imikurire; kandi bakabarinda imirire mibi. Kugira ngo umwana akure neza agomba guhabwa iby’ibanze nkenerwa birimo amafunguro afite intungamubiri zihagije, kugirirwa isuku, kwambikwa no kuryama heza."

Yabasabye kubahiriza uburenganzira bw’umwana aho buva bukagera burimo kurindwa ivangurwa, kugira ibimuranga; iby’ibanze muri byo bikaba ari izina, ubwenegihugu n’isano y’umuryango, uburenganzira ku mikurire iboneye.

Yababwiye ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 19 ivuga ko Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we; abandi Banyarwanda na Leta bitewe n'ikigero n'imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Umuyobozi w'Akarere yabwiye kandi abatuye ako Kagari ati:" Umwana ni umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko. Uwo muntu afite kandi uburenganzira bwo kwitabwaho no kurindwa n’ababyeyi; aho bishoboka akabana na bo. Nta mwana ukwiriye gutandukanywa n’ababyeyi be atabishaka, keretse iyo ubutabera bwemeje ku buryo bukurikije amategeko akoreshwa muri urwo rwego, ko iryo tandukana rifitiye umwana akamaro."

Muri icyo kiganiro yabwiye kandi abatuye ako Kagari ati:" Umwana agomba kurengerwa kubera ko ari umunyantege nke. Iyo uburenganzira bwe bwubahirijwe avamo umuturage mwiza ufite indangagaciro zimufasha kubana n’abandi mu mahoro, akigirira akamaro, akakagirira umuryango we ndetse n’igihugu."

Yababwiye ko ubundi burenganzira bw’umwana harimo kurindwa ihohoterwa ryose ririmo irishingiye ku gitsina nko gusambanywa cyangwa gushorwa mu busambanyi; ihohoterwa ribabaza umubiri cyangwa ubwonko nko gukubitwa, gutotezwa, guhutazwa, gusuzugurwa; gushorwa mu biyobyabwenge no gukoreshwa imirimo itemewe kandi ivunanye.

Back