UMUYOBOZI W’AKARERE: UBUGURE BW’UBUTAKA BUDAKOREWE IBERE YA NOTERI MU BY’UBUTAKA BUSHOBORA GUTERA IGIHOMBO
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Gabiro, mu Murenge wa Gatebe ubwo yari yitabiriye inteko yabo ku gicamunsi cy’uyu wakabiri yababwiye ko ubugure bw’ubutaka budakorewe imbere ya Noteri mu by’ubutaka bishobora gutera igihombo uwabuguze.
Yababwiye ko ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure risabwa na ba nyir’ubutaka bikorewe imbere ya Noteri mu by’ubutaka w’aho umutungo ugurishwa uherereye cyangwa se Noteri wikorerwa wahawe ububasha mu by’ubutaka.
Yagize ati:"Kugura ubutaka bidakorewe imbere ya Noteri mu by’ubutaka hari ubwo biteza ibibazo binyuranye ku buryo hari abo birangira bariganyijwe ubutaka baguze bitewe n’ubushishozi buke bw’abaguze n’ubutekamutwe bakorewe n’ababagurishije ubutaka; bamwe mu baguze ubutaka bakaba bahura n’ibihombo binyuranye bitewe n’ibibazo bigaragara mu byangombwa by’ubutaka baba baguze."
Yongeyeho ati:"Ubwo buriganya butera ababugiriwe kugana Inkiko bashaka ubutabera; hakaba ubwo babura ibimenyetso bihamya ibyaha abaregwa; bikarangira batsinzwe; bagahomba amafaranga, igihe n’ibindi bakoresheje mu manza."
Yababwiye ko, iyo mu bugure bw’ubutaka habayeho uburiganya bitewe no kutabikorera imbere ya Noteri mu by’ubutaka biteza amakimbirane hagati y’abaguze; ndetse ko ayo makimbirane agera mu miryango y’abagiranye ikibazo; bityo, kugira ngo abantu birinde ibibazo bishingiye ku bugure bw’ubutaka bakaba bakwiriye kubikorera imbere ya Noteri mu by’ubutaka.
Ibijyanye no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka bigengwa n’Itegeko No 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 rigenga ubutaka, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 73 aho mu gika cyayo cya nyuma iteganya Iteka rya Ministiri rigena uburyo n’ibikurikizwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku iyandikisha rusange ry’ubutaka no ku mbibi zabwo ryatangajwe mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda rishyira mu bikorwa Itegeko rishya ry’ubutaka.
Ibindi byerekeye imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka wabisoma unyuze kuri iyi link: www.lands.rw/rw/iyandikisha-ryubutaka