UMUYOBOZI W'AKARERE W'AGATEGANYO YASHIMYE AMBASADERI MANYERUKE KU RUHARE IGIHUGU CYE KIGIRA MU GUTEZA IMBERE IREME RY’UBUREZI MU BIGO BYO MU KARERE KA BURERA
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2023; Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, NSHIMYIMANA Jean Baptiste; ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere; yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Honorable Prof. Charity MANYERUKE wasuye TTC Kirambo, mu Murenge wa Cyeru; amushimira uruhare igihugu cye gikomeje kugira mu guteza imbere ireme ry’uburezi ; haba mu bigo by’Amashuri bibarizwa mu Karere ka Burera; ndetse n’ibindi bigo bibarizwa mu Gihugu muri rusange.
Mu byaranze uruzinduko rw’akazi rwa Honorable Prof. MANYERUKE ; harimo ikiganiro yagiranye n’abarimu umunane bigisha kuri iri shuri rya TTC Kirambo bakomoka mu gihugu cya Zimbabwe.
Yagiranye kandi ikiganiro n'ubuyobozi bw'iri shuri n'abarimu bahigisha cyibanze ku guteza imbere ubufatanye busanzweho bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi. Yasuye kandi isomero ry'iri shuri n'amacumbi acumbitsemo abarimu baturutse muri Zimbabwe.
Asura ishuri rya TTC Kirambo; Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Honorable Prof. Charity MANYERUKE yari kumwe n’umwungirije; Honorable TAVENYIKA Martin.

