UMUYOBOZI W'AKARERE W'AGATEGANYO YATANGIJE KU MUGARAGARO IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2024A

Kuri uyu wa mbere tariki 05 Nyakanga 2023; Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, NSHIMYIMANA Jean Baptiste yatangije ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2024A; iki gikorwa kikaba cyarabereye kuri site y'ubuhinzi ya Mubande, mu Kagari ka Kayenzi, Umurenge wa Kagogo ahatewe imbuto y'ibigori y'ubwoko bwa RHMH 1601.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iki gihembwe cy’ihinga kitabiriwe n'Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibihingwa muri RAB, IZAMUHAYE Jean Claude, Abafatanyabikorwa b’Akarere  batandukanye n'abahagarariye inzego zitandukanye mu Karere.

Mbere yo gutera iyi mbuto y'ibigori; Abaturage basobanuriwe uko bazabyitaho kugira ngo bazabone umusaruro mwinshi, kandi mwiza.

Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, NSHIMYIMANA Jean Baptiste yagejeje ku baturage bitabiriye iki gikorwa; yabakanguriye kurwanya isuri mu mirima yabo bacukura; banasibura imirwanyasuri; gutera imbuto nziza; kandi bagakoresha ifumbire.

Yagize ati:"Iyo uteguye umurima neza; kandi bigakorwa ku gihe; ugatera imbuto nziza; ugakoresha ifumbire; ukita ku myaka uko bikwiriye; ubona umusaruro mwinshi; kandi mwiza. Ndabakangurira gukora ubuhinzi bufite intego; ubuhinzi butuma imiryango yihaza mu buribwa; kandi butuma haboneka umusaruro mwisnhi wo kugirisha."

Mu ijambo rye; IZAMUHAYE yasabye abaturage bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2024A gufata neza inka n’andi matungo boroye; bayagirira isuku; banayavuriza ku gihe.

Yababwiye ati:"Inka iba mu kiraro; yagaburiwe neza; yavujwe neza; yagiriwe isuku mu buryo buhagije; mu magambo make, inka yitaweho uko bikwiye; nta kabuza itanga umusaruro. Murasabwa kwita ku Inka n’andi matungo yanyu."

IZAMUHAYE yabasabye kandi kurwanya isuri mu mirima yabo; bacukura, banasibura imirwanyasuri; batera ubwatsi bw’amatungo ku miringoti, batera ibiti birimo iby’imbuto; bakora n’ibindi bikorwa birwanya isuri.

Back