UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE YATANGIJE GUTANGIZA KU MUGARAGARO IGIKORWA CYO GUTAHURA IMPANO Z'ABANNYESHURI BAFITE IMYAKA IRI MUNSI YA 15
Kuri uyu wa kane, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gutahura impano mu mikino inyuranye zifitwe n’Abanyeshuri bafite imyaka iri munsi ya 15.
Icyo gikorwa kiri kubera mu Ishuri rya Petit Seminaire Saint Jean Nkumba mu Murenge wa Kinoni aho mu minsi itanu abo banyeshuri baturutse mu bigo binyuranye byo mu Karere ka Burera bazahamara bazahabwa ubumenyi bubafasha kuzamura impano zabo.
Mwanangu yabwiye abo banyeshuri ati:"Mwifitemo impano zinyuranye zahindura ahazaza hanyu hakaba heza. Ibyamamare muzi ndetse n’abo mutazi babaye abo bari bo uyu munsi kubera impano bafite; ariko igikomeye ni uko bazigaragaje; banazibyaza umusaruro. Uyu ni umwanya mwiza namwe kugaragaza impano mwifitemo; kandi ntibirangirire ku kuzigaragaza, ahubwo muzibyaze umusaruro."
Yabasabye kwirinda imyitwarire n’ibikorwa byakwangiza ahazaza habo birimo ubusinzi no kwishora mu biyobyabwenge; bakirinda ababashukisha ibintu binyuranye bagamije gukorana na bo imibonano mpuzabitsina yabaviramo ingaruka zirimo gutwara inda, kuba ababyeyi imburagihe ku buryo hari abo biviramo kureka ishuri; abagira inama yo kwita cyane ku masomo no kurangwa n’imyitwarire mbonera.
Umuhango wo gutangiza icyo gikorwa witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinoni, Kwizera Emmanuel, Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, Chief Inspector of Police (CIP) Rutayisire Johnson, uwari uhagarariye Federation ya Sport Scholaire mu Rwanda, Elias Nayirarora, uwari uhagarariye imikino mu mashuri ku rwego rw'Akarere ka Burera, Uwumuremyi Ildephonse.