UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU YIFATANYIJE NA UGHE MU GIKORWA YAYEGUYE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe na University of Global Health Equity (UGHE) cyabereye muri iyi Kaminiza mu Murenge wa Butaro.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira ibuye ry'ifatizo aho iyi Kaminuza igiye kubakira abarokotse Jenoside babiri inzu mu Mudugudu wa Busutamo, Akagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga wakiriwe n'Umuyobozi Wungirije w'iyi Kaminuza ari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu. Cyitabiriwe n’Ubuyobozi, abakozi n’Abanyeshuri ba UGHE.
Brig. Gen. Rwivanga yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ati:"Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyatewe n’urupfu rw’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana nk’uko abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babivuga. Jenoside yateguwe n’Ubuyobozi bw’u Rwanda muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri; bunayishyira mu bikorwa; Abatutsi barenga Miliyoni baricwa mu minsi ijana Amahanga arebera."
Yakomeje agira ati:"Twahuriye aha uyu munsi kugira ngo twibuke abazize Jenoside yakorewe Abatutsi; kandi dufatanye kurwanya abayipfobya ndetse n’abayihakana bakoresha uburyo bunyuranye. Uburyo bwiza bwo guhangana na bo no kubacecekesha ni ukugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; bityo turwanye icyabangamira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’ikindi cyose cyakoma mu nkokora gahunda ya Ndi Umunyarwanda yo Sano muzi iduhuza."
Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 mu minsi 100 bikozwe n’Ibigo.