UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE YAKIRIYE INTUMWA ZA RUBANDA ZASUYE IBIKORWA BY'UBUHINZI

Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yakiriye itsinda ry'Abadepite babarizwa muri Komisiyo y'ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije bayobowe na Perezida w'iyo Komisiyo, Honorable MUZANA Alice. basuye ibikorwa by'ubuhinzi mu Karere ka Burera.

Ibyo izi Ntumwa za rubanda zasuye harimo Ubwanikiro n'ubuhunikiro bw'imyaka kuri Sitasiyo ya RAB ya Rwerere n’ubwo mu Kagali ka Gatsibo, mu Murenge wa Butaro , igishanga cya Kamiranzovu n’icya Musenda, mu Murenge wa Butaro; basobanurirwa uko umusaruro wiyongeye nyuma yo kubitunganya; ndetse no kunoza uburyo bwo gusaranganya amazi.

Muri uko gusura abahinga muri ibyo bishanga, Akarere ka Burera kabahaye amahema bazifashisha mu gusakara ubwanikiro bw’igihe gito bagiye kubaka.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye abahinzi basuye uwo munsi gufata neza umusaruro babonye mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2025A no kwitegura neza iki gihembwe cy’ihinga cya 2025A.

Yababwiye ati:"Kugira ngo umuntu azabone umusaruro mwinshi; kandi mwiza bihera ku gutegura neza ubutaka, hagaterwa imbuto nziza, hakabaho gutera ifumbire ku gihe no ku rugero rukwiriye; gusarura imyaka yeze neza, kuyisarura neza; kuyihunika neza; ari na byo bituma umuhinzi ayigurisha ku giciro cyiza."

Yabakanguriye kandi kubungabunga ibidukikije basibura imiferege y’amazi y’aho mu bishanga kugira ngo igihe imvura iguye ari nyinshi ye kurenga iyo miferege ikangiza imyaka irimo; bakarwanya kandi isuri ku misozi ikikije ibyo bishanga; bacukura; banasibura umirwanyasuri ihari.

Back