UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE YASABYE ABATUYE AKAGARI KA CYAHI N’AKARERE MURI RUSANGE KWIRINDA UBUHARIKE N’UBUSHOREKE
Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 10 Gashyantare, ubwo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile yasuraga abaturage b’Akagali ka Cyahi, mu Murenge wa Cyanika muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya ibibazo bafite no kubikemura, kubamenyesha gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, yababwiye ingaruka z’ubuharike n’ubushoreke; abasaba kubyirinda.
Yagaragaje ingaruka z’ubuharike n’ubushoreke agira ati:"Iyo uciye inyuma uwo mwashakanye cyangwa ukamuharika agutakariza icyizere, urukundo ruragabanyuka cyangwa rugashira; ndetse hari igihe bigera n’aho batana. Ibyo bigira ingaruka mbi ku bana kubera ko ntibaba batabana cyangwa babanye nabi ngo bite ku bana babo ku buryo hari abana biviramo kureka ishuri bakishora mu bikorwa birimo ubujura, urugomo cyangwa kunywa ibiyobyabwenge."
Yagize kandi ati:"Ubuharike n’ubushoreke bitera kandi amakimbirane n’ubukene mu muryango bitewe no gusesagura no gusahura umutungo ujyanwa ku nshoreke no kuwupfusha ubusa mu bundi buryo. Ndabagira inama yo kwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango. Igihe havutse ibibazo, mujye mubiganiraho, mubishakire ibisubizo birambye aho gukimbirana; kandi mujye mujya inama ku mikoreshereze y’umutungo."
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage yagiriye inama ababana nk’umugore n’umugabo batarasezeranye gusezerana imbere y’amategeko kuko biri mu bituma hatabaho ubuharike n’ubushoreke.