UMUYOBOZI W'AKARERE YABWIYE ABATURAGE MU MURENGE WA BUTARO IBYIZA BY’INDANGAMUNTU KORANABUHANGA

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage mu Murenge wa Butaro kuri uyu wa kabiri mu nteko y’abaturage b’Akagari ka Rusomo, mu Murenge wa Butaro ababwira ibyiza by’Indangamuntu Koranabuhanga.

Yababwiye ko ibyiza byayo harimo kuba idatakara, itagendanwa, ikosorwa byoroshye, ihabwa buri wese uhereye k’ukivuka, idahinduka, kandi ko nyir’ubwite ari we utanga uburenganzira ku mwirondoro ye.

Indangamuntu Koranabuhanga  ni ingenzi mu cyerekezo igihugu cyihaye mu kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu miyoborere no gutanga serivisi.

Yabasabye gusuzuma ko amakuru yerekeye imiryango yabo yuzuye; abasanze hari amakuru abura, cyangwa arimo amakosa; ababwira kugana Ibiro by’Akagari batuyemo bagakosoza ibikwiriye gukosorwa kugira ngo Akarere ka Burera nikagerwaho amakuru y’ingo zabo azabe yuzuye.

Umuyobozi w’Akarere yabakanguriye kurangwa n'isuku, kwizigamira muri EjoHeza; abasanzwe bizigamira bakongera ubwizigame, kubumbatira umutekano bakora neza irondo, guharanira iterambere bitabira umurimo, kwirinda amakimbirane n'ibiyobyabyenge aho biva bikagera.

Yabasabye kandi kwirinda no gufatanya kurwanya ibyakoma mu nkokora Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda birimo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ipfobya n'ihakana rya Jenoside; bakimakaza Ndi Umunyarwanda yo sano muzi ihuza Abanyarwanda.

 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yitabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Rwasa, mu Murenge wa Gatebe, abaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye.

Muri izo nteko bakiriye ibitekerezo by'abaturage byagarutse ku ngingo babaganirijeho, kandi bakemura ibibazo babagejejeho. 

Abaturage bitabiriye inteko basobanuriwe kandi itegeko rigenga abantu n'umuryango; basabwa gukurikiza ibiri muri iryo tegeko

Back