UMUYOBOZI W'AKARERE YAFATANYIJE N’ABATUYE AKAGARI KA RUSUMO KUBAKIRA UMUTURAGE UTUSHOBOYE INGARANI N’AGATANDA K'AMASAHANI
Mu gitondo cy'uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, mu Tugali tugize Akarere hakozwe igitondo cy'isuku cyaranzwe n'ibikorwa by'isuku n'isukura.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye igitondo cy'isuku mu Kagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro; aho, afatanyije n'abahatuye bubakiye umuturage utishoboye agatanda ko kwanikaho amasani n’ingarani.
URUHARE RWANJYE MU ISIBO ni gahunda yashyizweho mu Karere ka Burera; aho abakozi guhera ku bakorera ku rwego rw'Akarere kugera ku Kagari buri wese afite isibo akurikirana, akanafatanya n'abayituye gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamiye imibereho yabo.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye n'abitabiriye ibyo bikorwa yabashimiye kuba babyitabiriye, ababwira ibyo urugo rufite isuku rugomba kuba rwujuje, abasaba kurangwa n'isuku ahantu hose, bakitabira n'izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y'abaturage.
Yagize ati:"Urugo rufite isuku rugomba kugira ubwiherero bucukuye kugera kuri metero esheshatu aho bishoboka, bwubakiye, bukinze kandi bufite isuku, kugira uburyo bwo gukaraba intoki hafi y’ubwiherero, kugira ubwogero bwubakiye kandi bukinze, aho bishoboka bukaba burimo isima cyangwa amakaro, kugira umugozi wo kwanikaho imyenda."
Yakomeje agira ati: "Rugomba kwirinda kuraza amatungo mu nzu abantu bararamo, gufata amazi yanduye ava mu rugo no gufata cyangwa kuyobora ay’imvura mu nzira zabugenewe, kutamena imyanda muri ruhurura, kugira uburyo bunoze bwo gutunganya no kubika amazi yo kunywa, kwirinda ibihuru n’amazi y’ibidendezi mu rugo n’ahakikije urugo."
Yababwiye ko rugomba kandi kugira uburyo bwo kuvangura imyanda ibora n’itabora, kugira ingarani yo kumenamo imyanda cyangwa kugirana amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda cyane cyane mu Mijyi, kugira igikoni gifite isuku, kugira uburyo bwo kumutsa amasahani, kugira igikoresho cyo gukaraba intoki gifite amazi meza n’isabune, gukubura cyangwa gukoropa no gusukura inzu n’ibiyirimo buri munsi.
Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko urugo rufite isuku rugomba na none gutunganya umuharuro, aho bishoboka, kugira ubusitani buteyemo imboga, ibiti by’imbuto cyangwa imitako n’indabo, gusukura ikigega kibika amazi meza ndetse n’ikibika ay’imvura ku bagifite nibura rimwe mu mezi atandatu; ingo zo mu Mujyi zikaba zigomba kugira ahamenwa imyanda habugenewe hapfundikiye cyangwa ibikoresho bijyamo imyanda bigashyirwa ahantu habugenewe hatwikiriye igihe abakusanya ibishingwe batarabitwara.
Yasoje abasaba kurangwa n’isuku ahantu hose, isuku ikaba umuco kuri buri wese, bakitabira n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Iguhugu muri rusange zirimo kwizigamira muri EjoHeza, kohereza abana mu ishuri, kwitabira umuganda n’inteko z’abaturage.