UMUYOBOZI W’AKARERE YAGANIRIJE ABAHAGARARIYE INZEGO N'IBYICIRO BINYURANYE MU MURENGE WA RUSARABUYE KU ISHYIRWA MU BIKORWA RYA GAHUNDA Y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO

Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n'abari bahagarariye inzego n'ibyiciro binyuranye mu Murenge wa Rusarabuye yabereye ku biro by'Umurenge; aho abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO. 

Yabwiye abitabiriye inama ko iyi gahunda igamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange bikorewe ku rwego rw'Isibo; kandi buri wese utuye Isibo abigizemo uruhare. 

Abayitabiriye barebeye hamwe ibibazo bigaragara mu masibo bakurikirana; aho bageze babikemura, bafata ingamba z'uburyo ibibazo bitarakemuka bikemuka vuba; kandi mu buryo burambye. Yabasabye kandi gukangurira abaturage kugenzura muri Sisiteme IMIBEREHO ko amakuru yerekeye Ingo zabo yuzuye

Yababwiye ati:" Iyi gahunda ni igisubizo kirambye ku bibazo bibangamiye ibibereho myiza y’abaturage.Nidushyira mu bikorwa ibiteganyijwe muri gahunda tuzakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange birimo ikibazo cy’isuku nkeya igaragara hamwe na hamwe mu Karere, imirire mibi n’igwingira, bamwe mu baturage badafite ubwiherero n’inzu bitameze neza, kwishora mu biyobyabwenge n’ikibazo cya bamwe mu baturage baraza amatungo mu nzu bararamo."

Yagize kandi ati:"Buri wese akwiye guharanira ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Isibo yatomboye akurikirana bikemutse; akabikora afatanyije n’inzego n’ibyiciro byo mu Isibo. Mukwiye kubanza kumenya ibyo bibazo ibyo ari byo, ingamba zo kubikemura, hanyuma mukishakamo ibisubizo by’uko byakemuka. Iyo mumaze kunoza gahunda y’uko bizakemuka, mukurikirana uko ibyo mwiyemeje bishyirwa mu bikorwa. Nidufatanya, tuzakemura ibyo bibazo, bityo umuturage abe ku isonga ateye imbere; kandi afite imyumvire yisumbuyeho."

Isibo ni ingo zituye zegeranye hagati ya 15-20. Ni zo zireberwamo uko zibasha gukorana byoroshye no gusuzuma intambwe ya buri wese atera mu rugendo basangiye rwo kwigira, kwihesha agaciro no kwikura mu bukene byubakiye ku muco n’amateka by’u Rwanda; ibi bituma Isibo iba izingiro ry’iterambere ry’ubukungu, iry’imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.

Back