UMUYOBOZI W’AKARERE YAGANIRIJE ABANYESHURI BIGA MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA KAYENZI KU BUZIMA BW'IMYOROROKERE

Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yasuye Urwunge rw'Amashuri rwa Kayenzi (GS Kayenzi) mu Murenge wa Kagogo aho yakurikiranye uko ubwitabire bw’Abanyeshuri n’Abarimu bwifashe; hanyuma aganiriza abanyeshuri ku buzima bw'imyororokere. 

Yabwiye urwo rubyiruko ati:"Kumenya ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere bibarinda kugwa mu mutego mutindi wa bamwe mu babashukisha utuntu tw’uduhendabana bagamije kubasambanya; bakabangiririza ubuzima bwanyu bw’ahazaza."

Yagize kandi ati:"Hari ababwira Abangavu n’Ingimbi ngo kugira ngo uwagize uduheri mu maso iyo akoze imibonano mpuzabitsina adukira. Kuba wagira uduheri mu maso ni ibintu bisanzwe. Ni imihindagurikire isanzwe y’umubiri ku mwangavu ndetse n’Ingimbi; si uburwayi cyangwa ikindi cyakizwa no gukora imibonano mpuzabitsina. Nihagira uza ababwira ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza uduheri two mu maso muzamwamaganira kure."

Yabasabye kwirinda ibyabashora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi bwabaviramo ingaruka zirimo kwandura Virusi itera SIDA n'indwara zinyuranye; abasaba kwita ku masomo; kandi bagafashanya mu masomo; bakarangwa kandi n'imyitwarire myiza birinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha; bakumvira kandi abarezi babo; abasaba kwitegura neza ibizamini bisoza umwaka; aboneraho kandi kubifuriza kuzatsinda neza.

Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w’Akarere yabakanguriye kurangwa n'umuco w'isuku aho bari hose, kandi bakayitoza abandi; kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ikindi cyose cyaba inzitizi ku bumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda; abasaba kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Nyuma yo kuganira n’abanyeshuri, yaganirije n’Abarimu ku ngamba zo kuzamura imitsindire y'abanyeshuri no kurushaho guteza imbere isuku muri icyo kigo cy’Ishuri.

Back