UMUYOBOZI W’AKARERE YAGARAGARIJE ABADEPITE IBYO AKARERE GAKORA MU KONGERA UMUSARURO W’UBUHINZI

Kuri uyu wa kane tariki 28 Gicusari 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, abagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, akaba n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere, Umwamwiza Catherine yakiriye ba Honorable Depite, Uwizeye Marie Therese, Mpembyemungu Winifrida na Kanamugire James baje muri gahunda y'ingendo rusange z’Inteko Ishinga Amategeko zigamije gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Turere. 

Nyuma yo kugaragarizwa mu ncamake ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Karere ka Burera, abo ba Honorable Depite basuye bimwe muri ibyo bikorwa mu Mirenge inyuranye.

Honorable Uwizeye yavuze ko izo ngendo zifite intego rusange yo kugirana ibiganiro n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, gusura ibikorwa n’imishinga byo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe no kugirana ibiganiro n’abaturage, hagamijwe kubona amakuru afasha mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw’ubuhinzi.

Yongeyeho ko intego zihariye z’icyo gikorwa ari ukubona amakuru kuri gahunda, imishinga n’ibikorwa bigamije gushyigikira politiki yo guhuza no kubyaza umusaruro ubutaka buto, guteza imbere ubuhinzi bugezweho butangiza ubutaka, no guhindura ubuhinzi bw’amaramuko bukaba ubuhinzi bushingiye ku isoko, guteza imbere ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi, gushishikariza abahinzi guhingira ku gihe, gukoresha imbuto nziza, kwagura ibikorwa byo kuhira imyaka no kubaka ibikorwaremezo birinda ibiza mu rwego rwo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa, gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ku biciro biboroheye, guteza imbere ifumbire ikorerwa imbere mu Gihugu no gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda aho bishoboka.

Hari kandi kunganira abahinzi kubona imiti yo kurwanya indwara n’ibyonnyi no  kongera umutekano w’ibiribwa mu Gihugu, kongerera ubumenyi abahinzi muri rusange no kubahugura ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugera ku makuru y’isoko n’ikirere by’umwihariko, guteza imbere ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi bugamije kongera umusaruro no kugabanya igihombo, kongera imbaraga mu ishoramari ry’ibikorwaremezo birimo ubuhunikiro, ubwanikiro, imihanda yorohereza ubwikorezi no kongera ibyanya byuhirwa, guhuza abahinzi n’abaguzi b’umusaruro no kongerera ubushobozi amakoperative y’abahinzi, haba mu micungire no mu imikorere.

Nyuma yo gusura ibikorwa, Abadepite bagiranye ibiganiro n’abaturage mu Mirenge basuye byibanze ku bigamijwe muri izi ngendo harimo gushishikariza abaturage kwita ku isuku n'isukura, kwirinda amakimbirane mu muryango no gukemura ibibazo mu bwumvikane, gukomeza kunga Ubumwe no kwitabira umurimo. Byongeye kandi, Abadepite bazifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026. 

 

 

Back