UMUYOBOZI W'AKARERE YAKANGURIYE ABAGATUYE KWITABIRA GAHUNDA ZA LETA ZIGAMIJE IMIBEREHO MYIZA

Ku gicamunsi cy'uyu wa kane, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Kaganda, mu Murenge wa Kinyababa muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwemera I think abaturage hagamijwe kumenya no kubakemurira ibibazo, kubasobanurira gahunda za Leta zinyuranye n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. 

Aganira na bo, yabakanguriye kwizigamira muri Ejo Heza, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira bakoresheje ibyo beza n'ibiboneka aho batuye, kwirinda gusesagura umusaruro babonye mu gihembwe cy'Ihinga cya 2025A, kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2025B no guhinga kuri site z'ubuhinzi ibihingwa bumvikanye.

Yagize ati : " Nk'uko iyi gahunda yitwa ( DUHARI KU BWANYU) , Abayobozi mu nzego n'ibyiciro binyuranye turiho ku bw'abaturage. Ibi bishatse kuvuga ko tubereho kugira ngo tubahe serivisi nziza kubera ko bamwe mu Bayobozi ari mwe mwabatoye; icyo Abayobozi bose basabwa akaba ari guha serivisi nziza umuturage. Abayobozi bakwiriye kwirinda gusiragiza umuturage; igihe umuturage amugejejeho ikibatzo, akagikemura neza, kandi vuba; bityo umuturage akomeze gushyirwa ku isanga ."

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasabye kandi abatuye Akarere kubumbatira ubumwe n'umutekano, gutanga Mituweli ya 2025/2026, kwita ku burere n'uburezi bw'abana, gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda ibiza; bazirika neza ibisenge by'inzu zabo, bacukura, banasibura imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi aturuka ku nzu.

Yakanguriye by'umwihariko Ababyeyi kwipimisha inda inshuro umunane, kubyarira kwa Muganga no gukungiza Abana inkingo zose. 

Yasabye kandi abatuye ako Kagari n'abatuge Akarere muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera, ubusinzi, amakimbirane n'ibindi byabangamira umutekano n'iterambere ry'Umuryango. Yasoreje ku gukemura ibibazo yagejejweho n'abaturage. 

 

Back