UMUYOBOZI W’AKARERE YAKANGURIYE ABATUYE AKAGARI KA RUSUMO KWITABIRA GAHUNDA ZA LETA ZIGAMIJE IMIBEREHO MYIZA N’ITERAMBERE MURI RUSANGE
Nk'uko bigenda buri wa kabiri w'icyumweru, ku gicamunsi cy'uyu munsi, mu Tugari tugize Akarere ka Burera habaye inteko z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro yabereye mu Mudugudu wa Kabingo; abakangurira kwitabira gahunda za leta zinyuranye zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye na bo yabakanguriye kwirinda ibiza; abibutsa gucukura no gusibura imirwanyasuri no gufata amazi aturuka ku nzu; kwitabira no kunoza umurimo kugira ngo biteze imbere, kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abashakanye, kwirinda amakimbirane mu miryango, kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli ya 2025-2026; abasaba kandi kwirinda gutunda, gukwirakwiza, gucuruza, kunywa Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge; bakagira kandi uruhare mu kubirwanya bagira inama ababikora kubireka; bagatanga amakuru yerekeye abinangiye bakanga kubereka.
Yagize ati:"Abanyoye Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bakora ibikorwa biteza umutekano muke birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, amakimbirane mu miryango n’ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina. Nutarwanya ibiyobyabwenge umenye ko ingaruka zabyo zizakugeraho byanze bikunze; kuko uwabinyoye natagukubita, azagufata ku ngufu, cyangwa afate ku ngufu umwana wawe. Ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera; kandi dufatanye kubirwanya.
Yasabye kandi gukora neza irondo, kurangwa n'isuku, kwitegura neza Igihembwe cy'ihinga cya 2025B, kororera mu biraro no kuzitabira gahunda ziteganyijwe mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri icyo kiganiro, Mukamana yakanguriye abatuye Akagari ka Rusumo kujya bitabira inteko z’abaturage; ababwira akamaro ko kuzitabira agira ati:" Mu nteko y’abaturage ni ho umuturage amenyera gahunda za Leta zigamije iterambere rye; ibyo atazi cyangwa adasobanukiwe neza agasobanuza abayobozi. Mu nteko kandi; abaturage bigira ku bandi biteje imbere babikesha kubyaza umusaruro ubufasha bahabwa muri gahunda za Leta zinyuranye zirimo Gir’Inka Munyarwanda na VUP."
Yagize kandi ati:" Mu nteko kandi abaturage bahigira umuco wo kubana neza n’abandi, kwihanganirana, gufashanya, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, indangagaciro yo gukunda Igihugu, guharanira umutekano n’iterambere byacyo. Muri make, inteko ni ishuri ry’umuturage ."
Umuyobozi w’Akarere yakemuye kandi ibibazo abaturage bamugejejeho; ibitakemukiyeho; ababwira uburyo bizakemuka.