UMUYOBOZI W’AKARERE YAKEMUYE IBIBAZO YAGEJEJWEHO N’ABATURAGE B’AKAGARI KA BUKWASHURI UBWO YABASURAGA MURI GAHUNDA YA DUHARI KU BWANYU
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakemuye ibibazo yagejejweho n’abaturage b’akagari ka Bukwashuri, mu Murenge wa Kivuye ubwo yabasuraga kuri uyu wa mbere muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; ibitakemukiyeho; atanga umurongo w’uburyo bizakemuka, ibindi bikazakorerwa ubuvugizi mu nzego bireba.
Atangira ikiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage, kubasobanurira gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Yagize ati:"Abayobozi mu nzego zinyuranye turiho ku bw'abaturage; bikaba bishimangirwa n’uko iyi gahunda yitwa (DUHARI KU BWANYU). Tugomba guha serivisi nziza abaturage badutoye. Abayobozi bakwiye kwirinda gusiragiza abaturage. Igihe umuturage abagejejeho ikibazo, bagomba kugikemura vuba; kandi neza.”
Yabakanguriye kwizigamira muri EjoHeza, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira bakoresheje ibyo beza n'ibiboneka aho batuye, kwirinda gusesagura umusaruro babonye mu gihembwe cy'Ihinga gishize cya 2025A no guhinga kuri site z'ubuhinzi ibihingwa bumvikanye.
Yakanguriye by'umwihariko Ababyeyi kwita ku buzima bw’umwana mu minsi igihumbi, bipimisha inda inshuro umunane, babyarira kwa Muganga, bakingiza abana inkingo zose; babapimisha imikurire, babarinda imirire mibi n’igwingira n’ibindi byabangamira imikurire myiza y’abana.
Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi abatuye Akagari ka Bukwashuri n’Akarere muri rusange kubumbatira ubumwe n'umutekano, gutanga Mituweli ya 2025/2026, kwita ku burere n'uburezi bw'abana; cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko, gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda Ibiza; bazirika neza ibisenge by'inzu zabo, bacukura; banasibura imirwanyasuri; kandi bakayobora amazi ahatateza ibibazo.
Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera, ubusinzi, amakimbirane n'ibindi byabangamira umutekano n'iterambere ry'Umuryango; asoreza ku gukemura ibibazo yagejejweho n'abaturage.