UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE ABADEPITE BABIRI BAJE MU GIKORWA CYO KUGENZURA IKIBAZO CY’IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO GIKEMURWA MU KARERE KA BURERA
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye ba Honorable Depite MUKABUNANI Christine na KAREMERA Emmanuel bari muri aka Karere kugera ejo muri gahunda y'ingendo za Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Inteko Ishinga Amategeko mu gikorwa cyo kugenzura uko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato gikemurwa mu Karere ka Burera.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere yagaragarije izo Ntumwa za Rubanda uko Akarere ka Burera gahagaze mu kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato n'ingamba kafashe kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Yagize ati:" Mu Karere ka Burera twafashe ingamba zigamije guca burundu ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato zirimo gahunda y’igikoni cy’Umudugudu; aho abaturage bakanguriwa kwirinda ibyatera icyo kibazo birimo kutagira isuku ihagije, amakimbirane mu miryango, ihohotera ririmo irikorerwa mu miryango, irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; gusesagura umutungo w’umuryango no kutubahiriza uburenganzira bw’abana."
Yagize kandi ati:"Izindi ngamba twafashe harimo gahunda y’igikoni cy’Umudugudu; aho abaturage bigishwa gutegura indyo yuzuye, gupima abana imikurire hagamijwe kumenya abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, abayikize n’abagaragaza ibimenyetso by’uko bagiye kugira icyo kibazo; imirima y’imboga mu miryango no mu bigo by’Amashuri, guteza imbere isuku n’isukura no gukangurira abaturage kwitabira izindi gahunda zigamije gukumira no kurwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato ."
Honorable MUKABUNANI yavuze ko iki gikorwa kigamije gukusanya amakuru y’inyongera kuri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato hagamijwe kumenya imbogamizi ziri mu ishyirwa mu bikorwa ryayo no kungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye mu ntego cyihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere.
Yagize ati:" Muri iyi gahunda tuzagenzura uko gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana zishyirwa mu bikorwa, imikorere y’ingo mbonezamikurire y’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage na gahunda zitandukanye zo kurwanya imirire mibi n’igwingira zitangirwa ku bigo nderabuzima."
Gahunda y'izi Ntumwa za Rubanda yabimburiwe n'ikiganiro cyabereye ku biro by'Akarere bagiranye n'abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Umujyanama uhagarariye Komisiyo y’imibereho myiza mu Nama Njyanama y’Akarere, Inzego z’umutekano n'Umuyobozi w’Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa kabiri bya Butaro.
Icyo kiganiro cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, uhagarariye Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere n'abandi bari bahagarariye inzego zinyuranye mu Karere bafite mu nshingano cyangwa bagira uruhare mu gukemura iki kibazo.
Nyuma yo kugaragarizwa uko Akarere ka Burera gahagaze mu kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato n'ingamba kafashe kugira ngo iki kibazo gikemuke; abo Badepite batanze inama z'ibyakorwa kugira ngo imirire mibi n'igwingira ry'abana bato bicike muri aka Karere.
Aba Badepite bazasura amarerero abiri akorera mu Ngo hagamijwe kumenya imikorere yayo n’ibibazo afite, Ikigo nderabuzima hagamijwe kumenya imiterere y’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira n’uko gikemurwa n'imiryango ibiri ifite abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.