UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE ABADEPITE BAJE GUKURIKIRANA UKO INZEGO ZIKORANA MU GUHA ABATURAGE SERIVISI
Uyu munsi; Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye ba Honorable Depite Wibabara Jennifer na Mvano Nsabimana Etienne baje mu gikorwa kizageza ku wa gatanu cyo gukurikirana uko imikorere n’imikoranire y’inzego za Leta zegerejwe abaturage n’izindi nzego mu gutanga serivisi ku baturage byifashe mu Karere ka Burera.
Yagaragarije izo Ntumwa za Rubanda uko Akarere ka Burera gahagaze muri iyo mikorere n’imikoranire agira ati:" Nk’ubuyobozi bw’Akarere, dufite inshingano zo kwegera abaturage no kunoza uburyo tubagezaho serivisi bakeneye ku gihe, mu mucyo no mu buryo butuma bumva ko bubashywe. Gahunda yo gukurikirana uko serivisi zitangwa ni ingenzi cyane kuko idufasha kubona ishusho nyayo y’uko abaturage babona serivisi tubaha, ndetse ikanadufasha kunoza ibitagenda neza."
Yagize kandi ati:" Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, Akarere ka Burera kashyize imbere gahunda zitandukanye zirimo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ririmo Irembo, E-citizen Complaints, gukangurira abaturage uburenganzira bwabo ku bijyanye na serivisi, gutoza abakozi indangagaciro zo gutanga serivisi nziza no gushyiraho uburyo buhoraho bwo kwakira ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage binyuze mu biganiro bitandukanye nk’inama z’abaturage, inteko z’abaturage na gahunda zirimo Duhari ku bwanyu n’Uruhare Rwanjye mu Isibo."
Gukurikirana uko imikorere n’imikoranire y’inzego za Leta zegerejwe abaturage n’izindi nzego mu gutanga serivisi ku baturage byifashe mu Karere ka Burera byabanjirijwe n’ikiganiro cyabereye ku biro by’Akarere izo Ntumwa za rubanda bagiranye n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere, abakozi ku rwego rw’Akarere bafite mu nshingano imiyoborere, igenamigambi n’ikurikiranabikorwa no gutanga serivisi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye Abafatanyabikorwa mu iterambere ku rwego rw’Akarere, uhagarariye urwego rw’abikorera ku rwego rw’Akarere,abahagarariye inzego z’umutekano n’inzego zihariye (Urubyiruko, abagore, abafite ubumuga) n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu bikorwa bifite aho bihurira n’imiyoborere n’itangwa rya serivisi mu Karere.
Honorable Wibabara yavuze ko muri iki gikorwa bazagenzura uko ibibazo abaturage bagejeje ku Badepite mu ngendo rusange ziheruka zakorewe muri aka Karere muri Mutarama-Gashyantare 2025 byakemuwe; uburyo bukoreshwa mu gukumira no gukemura ibibazo mu bwumvikane, uruhare rwa buri rwego rufite inshingano zo gukemura ibibazo by'abaturage (Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere) n’uruhare rw’izindi nzego cyangwa Amahuriro zifashishwa n’ubuyobozi (inteko z'abaturage, Abunzi, abahesha b’inkiko b’umwuga n’abatari ab’umwuga, MAJ, Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane, Umugoroba w'imiryango).
Yongeyeho ko bazareba ishusho rusange ku irangizwa ry’imanza zaciwe n’Inkiko zisanzwe, Inkiko Gacaca n’imyanzuro y’Abunzi, gahunda zihari zigamije kunoza imitangire ya serivisi ku bagana inzego za Leta; uko ikoranabuhanga ryifashishwa n’inzego za Leta mu guha serivisi abaturage (serivisi z’ubutaka, imyubakire, irangamimerere, kurangiza imanza, umutekano no mu kwakira ibindi bibazo abaturage bageza ku buyobozi n’inzego zitandukanye).
Yavuze ko bazasuzuma uburyo bukoreshwa mu gukora isuzuma rigamije kumenya ahari icyuho n’ingamba zashyirwaho mu kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage; uko umunsi wahariwe kwakira ibibazo by'abaturage ukoreshwa, umusaruro bitanga n’ingero zagaragaye zakwigirwaho n’uburyo bukoreshwa n’Akarere mu gukorera mu mucyo no kumenyekanisha ibyo zikora ( urugero: uburyo bwo kumenyekanisha serivisi zitangwa).
Usibye ibiganiro ku rwego rw’Akarere hazabaho kandi ibiganiro ku rwego rw’Umurenge bizahuza aba Badepite n’abahagarariye inzego n’ibyiciro binyuranye; banasure ibikorwa n’ahatangirwa serivisi; banagirane ibiganiro n’abaturage