UMUYOBOZI W'AKARERE YAKIRIYE ABADEPITE BAJE MU GIKORWA CYO KUGENZURA IKORESHWA RY'INGENGO Y'IMARI YA LETA

Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Karangwa James yakiriye Honorable Depite Uwamariya Odette akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko wari kumwe na Honorable Kanamugire James na Honorable Mukampunga Epiphanie baje mu gikorwa cy'Inteko Ishinga Amategeko cyo kugenzura ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026.

Honorable Depite Uwamariya yavuze ko izo ngendo zifite intego yo gufasha abagize Komisiyo kubona amakuru ku byo Uturere n’Umujyi wa Kigali bateganya mu ivugururwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026, kumenya niba igenamigambi ry’itangwa ry’amasoko y’Akarere/Umujyi wa Kigali ry’umwaka wa 2025/2026 rishyirwa mu bikorwa uko ryemejwe n’Inama Njyanama n’imbogamizi zaba zihari. 

Yagize ati:"Muri izi ngendo, abagize Komisiyo bazakurikirana  kandi ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere yateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 (harimo n’iyemejwe n’Inama Njyanama), imbogamizi zaba zirimo n’icyakorwa kugira ngo zikemuke, banamenye uko ingengo y’imari yatanzwe hakurikijwe uko yasabwe mu bihembwe n’imbogamizi zaba zarabayemo."

Yabwiye abitabiriye icyo kiganiro kitabiriwe n’abatumirwa bahagarariye inzego zinyuranye mu Karere ko muri izo ngendo bazamenya  kandi ibipimo bigaragaza ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 yagenewe ibikorwa bijyanye n’iyinjizwa ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu ngengo y’imarin’aho igeze ishyirwa mu bikorwa, banamenye ingano y’imisoro n’amahoro Uturere n’Umujyi wa Kigali bimaze kwinjiza, ugereranyije n’ibiteganyijwe;

Honorable Depite Uwamariya yabwiye abitabiriye ikiganiro ko Abadepite bazakurikirana uko bimwe mu bibazo byayigaragariye mu ngendo zo muri Mutarama 2025 ubwo yasuzumaga igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta mu mezi atandatu y’umwaka wa 2024/2025 byakemuwe.   

Abo Badepite batanze inama zibanze ku mikoreshereze myiza y'ingengo y'imari, basura isoko rya Butaro, umuhanda Base-Butaro-Kidaho n'isoko Mpuzamipaka rya Cyanika. 

Ubuyobozi bw'Akarere bwagejeje kuri abo Badepite ibibazo n'imishinga y'Akarere bikeneye gukorerwa ubuvugizi.

Back