UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE AMBASADERI W'U BUSHINWA MU RWANDA WASUYE IKIGO MBONEZAMIKURIRE Y'ABANA BATO RURI MU KAGARI KA KAMANYANA

Kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yakiriye Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Nyakubahwa Gao Wenqi n'uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, Lieke van de Wiel basuye Ikigo mbonezamikurire y'abana bato ruri mu Kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika. 

Uru rugo ruri kuvugururwa n'umushinga Action pour le Développement du Peuple (ADEPE) ku nkunga y'u Bushinwa binyuze muri UNICEF/Rwanda hagamijwe kurwongerera ubushobozi.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w'Akarere yagize ati:" Nyakubahwa Ambasaderi w’Igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Bayobozi b’inzego zinyuranye twishimiye cyane; kandi dutewe ishema no kubakira mu Karere ka Burera.Turashima cyane Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku muhate wo guharanira guteza imbere imibereho y’abaturage; by’umwihariko guteza imbere imikurira myiza y’abana bato."

Yagize kandi ati:"Iki Kigo gifite uruhare runini mu kwita ku bana bato mu bijyanye no kwita ku buzima bwabo bwa buri munsi, kubatoza isuku hagamije kwirinda indwara zituruka ku mwanda, kubaha indyo yuzuye hagamije gukumira imirire mibi, gukangura ubwonko bwabo no kubategura kwinjira mu mashuri abanza. Abana baharererwa ni 90; muri bo 42 ni abahungu,48 ni abakobwa; ndetse harimo abana bafite ubumuga batatu, umukobwa umwe n’abahungu babiri."

Umuyobozi w'Akarere yakomeje agira ati:"Iki kigo gifasha kandi ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko bahabasiga kuko bizeye ko bitabwaho neza; bakafata bavuye mu mirimo yabo. Kuva cyashyirwaho,cyatanze umusaruro ugaragara. Nubwo ariko bimeze gutyo; hari imbogamizi zirimo kuba inyubako ari ntoya, ibikoresho na byo bikaba bidahagije; tukaba dufite gahunda yo kucyagura no kucyongerera ubushobozi kugira ngo gihuze n’umubare w’abana gikomeje kwakira."

Yagize na none ati:"Turashima ubufatanye busanzweho hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, ndetse na gahunda za UNICEF zigamije gufasha abana n’imiryango. Turizera ko uru ruzinduko rufungura amarembo mashya y’ubufatanye hagati y’Akarere ka Burera, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda na UNICEF; by’umwihariko mu guteza imbere ubuzima, uburezi n’imibereho myiza y’umwana."

Yabwiye abo Bashyitsi ko Akarere ka Burera gafite gahunda yo kubaka Ibigo Mbonezamikurire y’Abana bato ahantu hose hahurira abantu benshi nko hafi y’amasoko n’ibigo binyuranye; ibyo bikazatuma ababyeyi bakora akazi kabo batuje; kandi n’abana bagire imibereho myiza.

Back