UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE INDAHIRO Z'ABAHESHA B’INKIKO BATARI AB'UMWUGA BARINDWI
Abiherewe ububasha na Minisitiri w'ubutabera; akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta; kuri uyu wa mbere tariki 05 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye indahiro z'Abahesha b'Inkiko barindwi batari ab'umwuga (Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge 3 ya Cyanika, Ruhunde na Rugarama n'Ab'Utugari 4).
Yakiriye kandi indahiro y'umukozi ushinzwe ubutaka, ibikorwa remezo n'imiturire mu Murenge wa Kinyababa n'indahiro y'umukozi ushinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Kivuye.
Abaha impanuro, Umuyobozi w'Akarere yagize ati:" Mu gufata ibyemezo mujye murangwa n'ubushishozi no gushyira mu gaciro; ibyo mukora byose bishingire ku mategeko; kandi mugishe inama aho biri ngombwa. Indahiro murahiriye muri iki cyumba ni igihango mugiranye n’abaturage ko muzabaha serivisi nziza."
Yasoje abifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano barahiriye no kuzuzuza neza; abasaba guha abaturage serivisi nziza.