UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAGATUYE KUZITABIRA GAHUNDA ZITEGANYIJWE MU CYUMWERU CY'ICYUNAMO CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yaguranye n’abaturage b’Akagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri mu nteko yabereye mu Mudugudu wa Rutuku yabasabye kuzitabira ibiganiro n’izindi gahunda ziteganyijwe mu cyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yababwiye ati:"Mu bizakorwa harimo ibiganiro ku mateka y’u Rwanda n’amateka yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo, urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda na gahunda zinyuranye zigamije iterambere rirambye ry’Igihugu."

Yagize kandi ati:"Mu biganiro bizatangwa muri iki cyumweru muzahamenyera imigirire y’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; munamenye uko mwabarwanya; mugaragaza ukuri kwerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi."

Umuyobozi w'Akarere yabasabye kwirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyabangamira gahunda za Leta zigamije ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda; bagira inama abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka; bagasigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda; yo sano muzi iduhuza.

Yabaganirije kandi kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange harimo kubakangurira kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigane, kurangwa n'isuku ahantu hose, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kubumbatira umutekano bakora neza irondo no gutanga Mituweli ya 2025/2026.

Muri icyo kiganiro yabasabye kandi kwita ku burere n'uburezi bw'abana; bakarushaho kubitaho muri iki gihe cy'ibiruhuka, kwita ku buzima bw'Umwana mu minsi igihumbi; Ababyeyi bakipimisha inda inshuro umunane, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose; kandi bakabapimisha imikurire. 

Yabakanguriye kandi kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera, ubusinzi, amakimbirane, ihohotera ry’ubwoko bwose n'ibindi byabangamira ituze, umutekano n’iterambere ry'umuryango.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yitabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Ndongozi, mu Murenge wa Cyeru. Yabaganirije kuri gahunda za Leta zinyuranye n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. 

Bakiriye; kandi bakemura ibibazo bagejejweho n'abaturage; ibitakemukiyeho; batanga umurongo w’uko bizakemuka.

Back