UMUYOBOZI W’AKARERE ARASABA ABAGATUYE KWIRINDA KUNYWA INZOGA N’IBINDI BINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Mu kiganiro, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Bungwe, mu Murenge wa Bungwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gashyantare 2026 mu nteko y'abaturage yahabereye hanatangirijwe igikorwa cy'ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu bwateguwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bufite insanganyamatsiko igira iti:"Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu" buzakorerwa mu Mirenge ikora ku mupaka, yagaragaje ingaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zifite amazina arimo Dunda ubwonko, Umumanurajipo, Yewe muntu, Nzoga ejo, Kinja kunja n’Umutaragweja; asaba abatuye Akarere ka Burera kuzirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo batanga amakuru ku bayobozi babegereye yerekeye ababikora.
Yagize ati:"Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa indwara zinyuranye kubera ko ziteganwa isuku kubera ko hari abazishyiramo ibinyabutabire n’ibindi bintu bitemewe gushyirwamo ku buryo hari abo zihitana abandi zikabatera guhuma."
Yagize kandi ati:"Abanywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bateza umutekano muke mu miryango yabo n’ahandi bari. Usibye kunywa ibishyira ubuzima bwabo mu kaga, barasahura, bakanasesagura umutungo w’umuryanngo, ndetse bamwe baca inyuma abo bashanye; ibi bikaba bitera amakimbirane n’ubukene mu muryango. Ikindi ni uko abanywa ibyo binyobwa bata ubwenge kubera, bikabaviramo gukora ibyaha biviramo bamwe gufungwa."
Umuyobozi w’Akarere yasabye abatuye Akarere ka Burera gucuruza no kunywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge, kurangwa n’isuku ahantu hose; isuku bakayigira umuco no kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho y'abaturage n'iterambere ry’Igihugu muri rusange.