UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAGATUYE KWIRINDA NO GUFATANYA KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE
Ibi; Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabisabye abatuye aka Karere mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku ngingo igira iti:"Twibuke Twibuka." cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ruri mu Murenge wa Rugarama; aho yakiriye Abayobozi mu nzego zinyuranye bakitabiriye.
Iki gikorwa cyaranzwe n'ibikorwa birimo urugendo rugufi rwerekeza aho ku Rwibutso, umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gucana Urumuri rw'icyizere aho ku Rwibutso, ikiganiro ku mateka y'u Rwanda; by'umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Honorable Nyiramana Christine, ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Muhimpundu Tabeya n'ijambo rya Perezida wa IBUKA mu Karere, Niyonizera Méthode.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yasabye abatuye aka Karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside; bagafatanya kuyikumira no kiyirwanya; bakangurira abo mu miryango yabo, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi babo kuyirinda.
Yagize ati:" Ingengabitekerezo ya Jenoside; usibye kuba kuyigira ubwabyo ari icyaha; inatera uyifite gukora ibyaha birimo kwica cyangwa guteza umutekano muke bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; kandi na we (uyifite) bimugiraho ingaruka zirimo igifungo."
Yagize kandi ati:"Twese dukwiriye gufatanya gukumira no kurwanya ikintu cyose cyabangamira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda; tugasigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda; yo sanomuzi iduhuza."
Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 habayeho kandi gukurikira ijambo rya Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame ryerekeye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.































