UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAKORA MU RWEGO RW’UBUZIMA KUZAMURA IBIPIMO BY’UBUZIMA
Mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakoranye n’abakozi b’ibyo Bitaro n’Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima yasabye abakora mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Burera kuzamura ibipimo by’ubuzima barushaho kurwanya imirire mibi n'igwingira n’indwara zinyuranye, bateza imbere isuku n’isukura; bakangurira abaturage kuboneza urubyaro; abatwite bakipimisha inda inshuro umunane, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose, bakagaburira abana indyo yuzuye; kandi bakabapimisha imikurire; bakarwanya; kandi bagakumira n’ibindi byose byabangamira ubuzima bwiza bw’abaturage.
Yasabye kandi abakora muri uru rwego gutanga serivisi nziza ku babagana; babakira neza, babavugisha neza; kandi bakabayobora aho bahererwa serivisi.
Yagize ati:"Mujye mwibuka; kandi muzirikane ko abaza gusaba serivisi aho mukora abenshi muri bo baba bafite ibibazo byerekeye ubuzima. Umuntu urwaye iyo utamuhaye serivisi nziza; ibibazo yari afite biriyongera; ku buryo byanateza urupfu. Mukwiriye kurangwa n’imikorere myiza ishyira umutarage ku isonga."
Yagize kandi ati:"Akarere ka Burera kari mu Turere dufite umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi n’igwingira; nyamara ari Akarere kera; mu by’ukuri katakabaye kagira ibyo bibazo. Ndabasaba gufatanya n’izindi nzego n’ibyiciro binyuranye mu kuzamura ibipimo byose byerekeye ubuzima biri hasi harimo kurwanya mibi n'igwingira, guteza imbere isuku n’isukura."
Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abitabiriye inama kwizigamira muri EjoHeza; asaba abasanzwe bizigamira kongera umubare w’amafaranga y’ubwizigame.
Yababwiye ati:"Nk’uko iyi gahunda yitwa, kwizigamira muri EjoHeza ni uguteganyiriza izabukuru, ni uguteganyiriza ejo hazaza. Uwiteganyiriza muri EjoHeza agira amasaziro meza. Mutyo twese twitabire iyi gahunda; kandi dukangurire n’abandi kuyitabira."