UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAKOZI N'ABARI BAHAGARARIYE IBYICIRO BINYURANYE MU MURENGE WA GAHUNGA KURANGWA N’IMIKORERE N’IMIKORANIRE ISHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA

Kuri uyu wa kane, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n’abakozi b’Akarere bakorera ku rwego rw’Umurenge wa Gahunga n'abari bahagarariye ibyiciro binyuranye muri uwo Murenge; abasaba kurangwa n’imikorere n’imikoranire ishyira iterambere ry’umuturage ku isonga.

Yagize ati:" Gushyira umuturage ku isonga bivuga kuzuza neza inshingano; tuzirikana ko akazi ari ko gatuma tugira imibereho myiza, tugateza imbere ingo n’imiryango yacu. Ndabasaba kurangwa n’indangagaciro zo gukora neza ibyo dushinzwe."

Yababwiye kandi ati:"Twahawe akazi kugira ngo dukorere abaturage; tubahe serivisi nziza, dukemurire ku gihe, kandi neza ibibazo abaturage batugezaho. Imikorere n’imikoranire yacu igomba kuba igamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange."

Muri iyo nama kandi, Umuyobozi w’Akarere yasabye abakozi b’uwo Murenge gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere na gahunda za Leta zinyuranye zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage zirimo kwizigamira muri EjoHeza, guteza imbere isuku n’isukura, gutanga Mituweli no kwitabira umurimo hagamijwe kurwanya ubukene.

Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO igamije gufatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange bikorewe ku rwego rw'Isibo; buri wese uyituye abigizemo uruhare.

Yabibukije ko gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO igamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bikorewe ku rwego buri wese uyituye abigizemo uruhare.

Yagize ati:" Iyi gahunda ni igisubizo kirambye ku bibazo bibangamiye ibibereho myiza y’abaturage. Nituyishyira mu bikorwa tuzakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange birimo imirire mibi n’igwingira, kubakira bamwe mu baturage ubwiherero n’inzu batabifite no gusaba abafite ibishaje, dukemure kandi ikibazo cyo kwishora mu biyobyabwenge n’ikibazo cya bamwe mu baturage baraza amatungo mu nzu bararamo."

Yagize kandi ati:"Buri wese akwiye guharanira ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Isibo yatomboye akurikirana bikemutse; akabikora afatanyije n’inzego n’ibyiciro byo mu Isibo. Mukwiye kubanza kumenya ibyo bubazo ibyo ari byo, ingamba zo kubikemura, hanyuma mukishakamo ibisubizo by’uko byakemuka. Iyo mumaze kunoza gahunda y’uko bizakemuka, mukurikirana uko ibyo mwiyemeje bishyirwa mu bikorwa. Nidufatanya, tuzakemura ibyo bibazo, bityo umuturage abe ku isonga ateye imbere; kandi afite imyumvire y

Back