UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAKOZI KURANGWA N’IMIKORERE N’IMIKORANIRE ISHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA

Mu nama Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye uyu munsi n’abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere yasabye abakozi b’Akarere muri rusange kurangwa n’imikorere n’imikoranire ishyira iterambere ry’umuturage ku isonga; bagashyira kandi mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati:"Twahawe akazi kugira ngo dukorere abaturage; tubahe serivisi nziza, dukemurire ku gihe, kandi neza ibibazo abaturage batugezaho. Imikorere n’imikoranire yacu bigomba kuba bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange."

Yagize kandi ati:"Gushyira umuturage ku isonga bijyana no kuzuza neza inshingano; tuzirikana ko akazi dufite kaduhemba, ni ko gatuma tugira imibereho myiza, tugateza imbere ingo n’imiryango yacu. Ndabasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukunda no kunoza umurimo."

Yasabye abakozi gukemurira ku gihe; kandi neza ibibazo bagezwaho n’abaturage, bakirinda kubasiragiza, ruswa n’ibindi byatuma umuturage adahabwa serivisi nziza; cyangwa atinda kuyihabwa.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere yasabye  kandi abakozi b’Akarere gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere yo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024-2025 na gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage harimo kuzamura umubare w’abizigamira muri EjoHeza, guteza imbere isuku n’isukura no gutanga Mituweli ya 2025-2026.

Yasabye kandi abakozi kubahiriza ibikubiye mu itegeko ngengamurimo; bakarangwa n’imyitwarire myiza igamije kunoza umurimo, guha umuturage serivisi nziza no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zinyuranye zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere yasabye na none abokozi gushyira mu bikorwa gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO igamije gufatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange bikorewe ku rwego rw'Isibo; buri wese uyituye abigizemo uruhare.

Abakozi bafashe ingamba zo gushyira mu bikorwa imihigo yose y'Akarere, imyanzuro y'Inama Njyanama y'Akarere na gahunda zose zigamije iterambere ry'imibereho y'abaturage, Akarere n'Igihugu muri rusange.

Back