UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAKOZI N'ABAHAGARARIYE IBYICIRO BINYURANYE MU MURENGE WA CYERU GUFATANYA GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n’abahagarariye inzego n'ibyiciro binyuranye mu Murenge wa Cyeru muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; abasaba gufatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati:"Ibibazo nsaba ko mufatanya gukemura birimo imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, kubakira abaturage batishoboye inzu n’ubwiherero, kurwanya umwanda, amakimbirane mu miryango, kuraza amatungo mu nzu abantu bararamo, kuragira amatungo igasozi, gutunda, gucuruza, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge n’ikibazo cy’abanyeshuri basiba ishuri n’abarivamo."
Yabasabye kandi gufatanya gukangurira ababyeyi n’abandi barera abana kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, kwita ku burere bw’abana babatoza gukunda Igihugu, ubutwari, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo abaturage barusheho kwitabira gahunda zigamije iterambere ry’imibereho yabo zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, kurangwa n’isuku, kwitabira umurimo bagatera imbere no kwitabira ibikorwa by'imiganda.
Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi abitabirye inama kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa by’Abanyarwanda; bagakangurira abaturanyi, inshuti n’abavandimwe babo kwirinda; kandi bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyakoma mu nkokora gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Yabasobanuriye intego ya gahunda ya DUHARI KU BWANYU agira ati:" Nk'uko iyi gahunda yitwa (DUHARI KU BWANYU), Abayobozi mu nzego zinyuranye turiho ku bw'abaturage. Bivuga ko tubereyeho kubaha serivisi nziza. Abayobozi bakwiye kwirinda gusiragiza abaturage. Igihe umuturage abagejejeho ikibazo, bagomba kugikemura vuba; kandi neza; bityo umuturage akomeze abe ku isonga."
Yabasabye kandi gukangurira ababyeyi kwita ku buzima bw’umwana mu minsi igihumbi bahereye igihe yasamwe, bakipimisha inda inshuro umunane, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose; bakabapimisha imikurire, bakabarinda imirire mibi n’igwingira n’ibindi byabangamira imikurire myiza y’abana.