UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE KO HABAHO UBUFATANYE MU KURWANYA IGWINGIRA RY’ABANA BATO
Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Urugo mbonezamikurire y'Abana bato rwa Rwabageni, mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasabye ko habaho ubufatanye mu gukumira no kurwanya imirire mibi itera igwingira ry’Abana bato.
Uyu muhango witabiriwe n'Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Kagimbura Oscar, Dr Murungi Yvonne wari uhagarariye umushinga wa Gikuriro Kuri Bose, Aron James Hale wari uhagarariye Dennis and Jane Reese Foundation n'abandi bari bahagarariye inzego zitandukanye zikorera mu Karere.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yashimye Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu iyubakwa ry'uru rugo, asaba abatuye Akagari rwubatswemo kurwitaho, kuhohereza Abana, kugira isuku umuco no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato.
Yagize ati:"Gukumira no kurwanya igwingira ry’Abana bato riterwa ahanini n’imirire mibi ntibisaba ibya Mirenge nk’uko bamwe babitekereza. Icy’ingenzi ni ukumenya gutegura indyo yuzuye; kandi ibyo kuyiteguramo turabifite; ibyo tudafite mu ngo zacu twabibona hafi aho dutuye."
Yagize kandi ati:"Umwana ufite imirire mibi iyo adakurikiranwe ngo ayikire, bigira ingaruka mbi ku hazaza he kubera ko bimuviramo kugwingira; haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge; kandi umwana ugwingiye ntibyashoboka ngo atsinde neza mu ishuri, ndetse n’iyo akuze; urwego rwe rw’imitekerereze ruba ruri hasi ugereranyije n’urw’utarigeze ahura n’ikibazo cy’igwingira. Inzego z’Akarere mu byiciro byazo bitandukanye, Abafatanyabikorwa, Ababyeyi ndetse n’abarezi dufatanye gukumira no kurwanya imirire mibi; twigisha kandi dukangurira abaturage gutegura indyo yuzuye; bityo, tuzaba dutanze umusanzu munini mu gutuma Igihugu kigira abaturage bafite ubushobozi bw’umubiri ndetse n’ubwenge bazigirira akamaro; banakagirire imiryango yabo n’Igihugu muri rusange."
Umuyobozi w'Akarere yashishikarije abatwite kwipimisha inda inshuro umunane (8), kubyarira kwa muganga, gukingiza abana inkingo zose, konsa Abana kugeza ku mezi atandatu (6) nta kindi bavandimwe, kugaburira Abana indyo yuzuye no kwita ku buzima bw'Umwana mu munsi igihumbi.
Yagaragaje ko kunywa ibiyoboabwenge, amakimbirane mu miryango, gusesagura umutungo, ihohorera rishingiye ku gitsina no kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana biri mu biteza igwingira ry’abana bato.
Yabisobanuye agira ati:" Ingo zirimo amakimbirane, gusesagura umutungo, ihohorera rishingiye ku gitsina no kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana ntizaburamo abana bafite imirire mibi cyangwa igwingira kubera ko amafaranga n’ubundi bushobozi byagakoreshejwe mu guhaha ibitekwamo indyo yuzuye biba byasesaguwe bigurwamo inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bidafite umumaro; hanyuma uwasinze yagera mu rugo agateza umutekano muke abo asanze; abagize umuryango; aho gutekereza ku byakorwa kugira ngo abana bakire imirire mibi; ababyeyi bagahora baryana. Mutyo twese dufatanye kubikumira no kubirwanya tugira inama imiryango bigaragaramo kubireka, tunigisha abaturage uburyo bwo kwirinda imirire mibi n’igwingira."
Urugo mbonezamikurire y'Abana bato rwa Rwabageni rwubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera, umushinga Gikuriro Kuri Bose na Caritas Rwanda. Rurimo kandi icyumba cy'ibiro by'Umudugudu rwubatswemo wa Rwabageni.












