UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE URUBYIRUKO RUSOJE URUGERERO RW’INKOMEZABIGWI KURWANGWA N’INDANGAGACIRO UMUTURAGE MWIZA AKWIRIYE KUGIRA

Kuri uyu wa mbere tariki16 Gashyantare 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera habaye ibikorwa byo gusoza Urugerero rw'Inkomezabigwi 1,480/ Icyiciro cya 13.

Asoza urugerero mu Murenge wa Cyanika, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagize ati: "Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro, mbashimira byimazeyo uko mwitwaye neza mu rugerero dusoje ku mugaragaro uyu munsi mwakoze kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza uyu munsi tariki ya 16 Gashyantare 2026, mukaba mwarakoze ibikorwa binyuranye bifitiye abaturage akamaro kanini n’Igihugu muri rusange."

Yagize kandi ati:"Mu gihe kingana n’ukwezi n’iminsi mike, mwahawe inyigisho n’ibiganiro bitandukanye. Mu minsi ine ya mbere, mwibanze ku kumenya amateka y’Itorero mu Rwanda n’uruhare rwaryo mu kubaka Umunyarwanda muzima; mwaganiriye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ingaruka z’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; musobanukirwa igitekerezo cya “Ndi Umunyarwanda” nk’ishingiro ry’ubumwe bwacu."

Yakomeje agira ati:"Mwaganirijwe kandi ku muco n’indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, ku cyerekezo cy’Igihugu 2050 n’amahirwe ariho ku rubyiruko; ndetse munaganirizwa ku ruhare rw’urubyiruko mu kwirinda no kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire yangiza ubuzima."

Yagize kandi ati:"Mwarushijeho gusobanukirwa umurage twavomye mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, muganira ku butwari n’ubumwe nk’inkingi z’iterambere; mwiga uko urubyiruko rwakwifashisha ikoranabuhanga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside; ndetse munahabwa ubumenyi ku micungire myiza y’umutungo n’amafaranga kugira ngo mwiyubakire umuco wo kwigira."

Muri icyo kiganiro Umuyobozi w’Akarere yagiranye n’urwo rubyiruko, yagize kandi ati: "Twizeye tudashidikanya ko aya masomo yabongereye ubumenyi ku mateka yacu no ku nshingano mufite mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda. Nk’urubyiruko, muri imbaraga z’Igihugu kandi mufite uruhare rukomeye mu kuruteza imbere. Ni ngombwa gukunda no kurinda ubuzima bwanyu, kurangwa n’indangagaciro umuturage mwiza akwiriye kugira, mukirinda ibishuko n’ingeso mbi byangiza bagenzi banyu bikababuza kugera ku ntego."

Yongeyeho ati:"Mu mirimo y’amaboko mwakoreye mu Tugari dutandukanye, mwagaragaje ubwitange, umurava n’urukundo mukunda Igihugu. Mwubakiye abatishoboye n’abahuye n’ibiza, musana inzu, mwubaka ibikoni n’ubwiherero, mutegura imirima y’igikoni igamije kurwanya imirire mibi, mutunganya imihanda, musana inzu z’ubuyobozi, ndetse mukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta. Ibi byose mwabikoze mudategereje igihembo, ahubwo mubitewe n’indangagaciro zirimo ubumwe, ubufatanye no gukunda Igihugu."

 Yasabye urwo rubyiruko kurangwa n'indangagaciro ziranga umuturage mwiza zirimo kurangwa n’ubumwe, kurwanya icyatanya Abanyarwanda no guhangana n’icyo ari cyo cyose kigamije gusubiza inyuma iterambere tumaze kugeraho n’icyerekezo gihamye cy’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Mbere yo gusoza, ndashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku ruhare rwe mu kongera gusigasira Itorero ry’Igihugu n’Urugerero. Ndashimira kandi inzego z’umutekano n’izindi nzego zafatanyije mu gutegura no gushyira mu bikorwa uru Rugerero mu Mirenge yose y’Akarere ka Burera. Ubufatanye bwanyu bwatumye byose bigenda neza mu mutekano usesuye."

Yifurije urwo rubyiruko gukomeza gutera imbere no gushyira mu bikorwa indangagaciro bigishijwe mu Rugerero; bityo zibafashe kuba abanyarwanda beza kandi batanga umusanzu uhamye mu kubaka Igihugu.

Back