UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMYE ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RYAKO KU RUHARE RWABO MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABAGATUYE

Umuyobozi w’Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yashimye Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ku ruhare rwabo mu iterambere ryako n’abagatuye. Ibi yabivuze ku wa gatanu tariki 30 Kamena uyu mwaka asoza inama ya Komite Mpuzabikorwa y'Akarere ka Burera yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere.

Iyi nama yitabiriye n'Intumwa y'Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by'Iterambere mu nzego z'Ibanze (LODA), Bwana NABIMANA Jean de Dieu wasobanuriye abayitabiriye gahunda nshya ya Leta yo gufasha Abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye n'Intumwa ya Transparency International/Rwanda, Mme MUKARUKUNDO Odette watanze ikiganiro ku kwirinda no kurwanya ruswa n'akarengane, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere na Visi Perezidante w'Inama Njyanama y'Akarere, Mme UWAMWIZA Catherine.

Mu byaranze iyi nama harimo guhemba Umurenge wa Bungwe wahize iyindi mu bikorwa by’Umuganda; Umurenge wa Rwerere wahize iyindi mu kwinjiza imisoro n’Amahoro, Umurenge wa Kinyababa wahize iyindi Mirenge muri EjoHeza; Umurenge wa Kivuye wahize iyindi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage n’Umurenge wa Butaro wahize iyindi mu bikorwa byo kurwanya isuri. Hahembwe kandi Imirenge,Utugari n'Imidugudu yahize iyindi mu kwesa imihigo mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023.

Mu ijambo rye; Umuyobozi w’Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yagize ati:"Ubuyobozi bw’Akarere buzirikana uruhare rw’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere ryako no guteza imbere imibereho y’Abagatuye. Mukomeze aho."

Yasabye kandi abitabiriye inama gukomeza gusenyera umugozi umwe hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho y’Umuturage n’Igihugu muri rusange

Back