UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMYE BLF KU BUFASHA ITANGA MU BIGO BY’AMASHURI

Kuri uyu wa gatatu; tariki 22 Gashyantare, Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie  Chantal; ari hamwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi , Bwana MUSABWA Eumène yakiriye mu Biro bye itsinda ry'Abafatanyabikorwa bayobowe n’Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’Uburezi muri Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda , Caitlin Spence; baganira ku gusigasira no gukomeza guteza imbere ibikorwa by'Umufatanyabikorwa Building Learning Foundation (BLF) mu gihe azaba asoje gahunda ye mu Karere ka Burera; anashima uyu Mufatanyabikorwa ku bufasha atanga mu Bigo by’Amashuri bibarizwa mu Karere ka Burera.

Ashima uyu Mufatanyabikorwa; Umuyobozi w’Akarere yagize ati:" Mu bufasha Building Learning Foundation itanga harimo amahugurwa ku Barimu bigisha Imibare n’Icyongereza  mu Mashuri  y’Inshuke n’amashuri abanza ; amahugurwa y’abagize Komite y’Inama rusange mu Mashuri; ikaba kandi itanga ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu myigishizire. Turashima cyane uyu Mufatanyabikorwa ku nkunga z’uburyo butandukanye itanga mu Bigo by’Amashuri byo mu Karere ka Burera."

Mu ijambo rye, Caitlin yagize ati:"Uruzinduko rw’itsinda nyoboye rugamije kungurana ibitekerezo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ku ngamba zo gusigasira no gukomeza guteza imbere ibikorwa bya BLF biterwa inkunga na Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda. Turashima cyane Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ku bufatanye n’imikoranire myiza bukomeje kutugaragariza."

Back