UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMYE SPARK MICRO GRANTS KU RUHARE IGIRA MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABATURAGE
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakiriye mu biro bye intumwa za Spark Microgrants ziyobowe n’uyihagarariye mu Rwanda, Ndahiro Donald n’Abaterankunga bayo, Bonnie Bade na Kaia Miller barebera hamwe uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho y’abatugare mu Mirenge ikoreramo ndetse n’ibindi iteganya gukora bigamije imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma y’ikiganiro, Umuyobozi w’Akarere n’abagize itsinda rya Spark Microgrants basuye abagenerwabikorwa bayo mu Tugari twa Gacundura na Rugari, mu Murenge wa Rwerere, aho biboneye uko inkunga bahawe yagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho yabo.
Umuyobozi w’Akarere yashimye Spark Microgrants ku nkunga zinyuranye iha abaturage mu Mirenge ikoreramo agira ati:"Uruhare rwanyu mu guteza imbere imibereho y’abaturage rurigaragaza. Ubufasha muha abaturage bwabashoboje gukora imishinga ibateza imbere irimo ubworozi bw’amatungo magufi n’ibikorwa by’ubuhinzi. "
Yagize kandi ati:"Ndabashimira kandi ku ruhare mugira mu bukangurambaga ku kuzamura urwego rw’imyumvire y’abaturage binyuze mu nyigisho mutanga. Ndabizeza ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Spark Microgrants mu Karere ka Burera."
Yasabye Ubuyobozi bwa Spark Microgrants kwagura ibikorwa byayo bikagera mu Karere hose kugira ngo ubufasha itanga bugere kuri benshi.