UMUYOBOZI W'AKARERE YASHYIKIRIZA VAN CAELEMBERG JURGEN UBWENEGIHUGU NYARWANDA BUTANGWA
Kuri uyu wa kane, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'uwari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rishinzwe abinjira n'abasohoka (Rwanda Directorate General of Immigration and Emigration) yashyikirije Van Caelemberg Jurgen Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa nk'uko biteganywa n'itegeko; uwo muhango ukaba wabereye ku biro by’Akarere ka Burera.
Van Caelemberg Jurgen ashyikirizwa Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa yari kumwe n'umuryango we; bakaba basanzwe batuye mu Murenge wa Gahunga.
Umuyobozi w'Akarere yasabye Van Caelemberg Jurgen n’abagize umuryango we kuba abaturage beza agira ati:" Ndabasaba kubana neza n'abandi, kujya mwitabira; kandi mufatanya n'abandi baturage muri gahunda za Leta n'ibikorwa bigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange birimo umuganda, inteko z’abaturage, gutanga Mituweli, kwizigama muri EjoHeza, gufatanya n’abandi mu kubumbatira umutekano, gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibindi."
Mu ijambo rye, Van Caelemberg Jurgen yagize ati:"Mbere ya byose mbanje gushimira Ubuyobozi bw’u Rwanda kuba bumpaye Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa. Nasabye Ubwenegihugu Nyarwanda kubera ko nkunda u Rwanda."
Yakomeje agira ati:"Nkunda u Rwanda kubera ko ari igihugu gifite umutekano, Igihugu gifite ubuyobozi bwiza burangwa n’imiyoborere myiza, imiyoborere tagira uwo iheza, imiyoborere izamura imibereho y’abaturage bose n’iterambere ry’Igihugu muri rusange. Igihugu nk’iki cyihuta mu iterambere ku muvuduko minini, Igihugu cyorohereza ishoramari ugereranyije no mu bindi bihugu; nta wutakwifuza kugira Ubwenegihugu bwacyo."
Yijeje ubuyobozi bw’Akarere ko azaba umuturage mwiza; ko azaba umuturage ubana neza n’abandi; kandi wubahiriza gahunda zose za Leta; kandi ko azarangwa n’indangagaciro zikwiriye kuranga umuturage mwiza.