UMUYOBOZI W’AKARERE YASUYE ABATUYE KU KIRWA CYA BIRWA MURI GAHUNDA YA DUHARI KU BWANYU ABAGANIRIZA KURI GAHUNDA ZA LETA ZINYURANYE
Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abatuye ku kirwa cya Birwa kiri mu Kagari ka Nkenke, mu Murenge wa Kinoni muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; abaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere muri rusange,abasobanurira ko iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubamenyesha no kubasobanurira gahunda za Leta zinyuranye n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, kumenya no kubakemurira ibibazo.
Yagize ati:"Abayobozi mu nzego zinyuranye turiho ku bw'abaturage nk’uko iyi gahunda yitwa (DUHARI KU BWANYU). Imyanya turimo ni mwe mwayidushyizemo. Muri ba Bose bacu. Bivuga ko mufite ububasha bwo gukurikirana mukareba niba ibyo mwadutoreye tubishyira mu bikorwa; aho mubona tugenda biguru ntege mikadukebura; ariko na none ntitwagera ku byo twabemereye tudafatanyije. Dufatanye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza yanyu, tuzijyanemo, tuzigumanemo kugeza tuzishyize mu bikorwa uko zateguwe."
Yibukije abayobozi ko bakwiriye guha umuturage serivisi nziza; bakirinda kumusiragiza cyangwa kumwaka ruswa; igihe umuturage abagejejeho ikibazo bakagikemura neza, kandi ku gihe.
Muri icyo kiganiro yagiranye na bo yabakanguriye kurangwa n'isuku ahantu hose, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk'umugabo n'umugore batarasezeranye; kwirinda ibiyobyabwenge, amakimbirane, ubusinzi n’ikindi cyose cyabangamira iterambere ry’imibereho myiza.
Umuyobozi w'Akarere yakanguriye kandi abatuye kuri icyo kirwa kwita ku buzima bw'Umwana n’Umubyeyi; abatwite bakipimisha inda inshuro umunani, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose uko ari esheshatu, bakabapimisha imikurire, bakubahiriza n'ubundi burenganzira bw'Abana burimo kwiga no kubarinda imirimo itemewe, kandi ivunanye.
Yabasabye kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubufatanye mu bikorwa bigamije kwishakamo ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe bibangamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange; kwirinda, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ikindi cyose cyakoma mu nkokora ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.