UMUYOBOZI W'AKARERE YATANGIJE KU MUGARAGARO IGIKORWA CYO KUVURA ABARWAYE INDWARA Y'ISHAZA GIKORWA KU BUFATANYE BW’INGABO, POLISI NA MINISITERI Y’UBUZIMA

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundundi Stanislas n'uwari uhagarariye Ingabo yatangirije ku Bitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro, mu Murenge wa Butaro igikorwa cyo kuvura abaturage indwara y'Ishaza gikorwa ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, Minisiteri y'Ingabo na Minisiteri y'Ubuzima; kikaba kizakorwa mu minsi itanu. 

Icyo gikorwa cyateguwe muri gahunda y'ibikorwa bihuriweho n'Inzego z'umutekano bigamije ubufatanye n’izindi nzego mu iterambere ry'abaturage (RDF/Police Citizen Outreach Programme 2026).

Aganira n’abari bategereje guhabwa iyo serivisi, Umuyobozi w'Akarere yababwiye ati:"Kuba inzego z’umutekano zacu zigera abaturage zikabavura indwara nk’iyi y’Ishaza ndetse n’ibindi bikorwa bakora hirya no hino mu Gihugu bigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange bishimangira ihame ry’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uharanira buri gihe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Mumfashe tumushimire."

Yabasabye gufata neza imiti bahabwa no gukurikiza inama bagirwa n'Abaganga kugirango indwara bazavurwa izakire neza.

Back