UMUYOBOZI W’AKARERE YATANGIJE KU MUGARAGARO UMWAKA WA MITUWELI WA 2025-2026
Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yatangirije ku mugaragaro umwaka wa Mituweli w’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 mu Mudugudu wa Muturirwa, mu Kagari ka Gafumba, Umurenge wa Rugarama; aho yitabiriye inteko y’abaturage; uyu Mudugudu ukaba wararangije gutanga Mituweli ya 2025-2026.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yatangirije iki gikorwa mu nteko y'abaturage b'Akagari ka Gatsibo, mu Murenge wa Butaro yabereye mu Mudugudu wa Rubonobono.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bagiranye n'abaturage bitabiriye inteko; babasabye guharanira kurangiza gutanga Mituweli ya 2025-2026.
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabwiye abaturage b’Akagari ka Gafumba ati:" Mituweli ni imwe muri gahunda za Leta zifasha mu iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange kubera ko iyo umuntu arwaye adatinda gukira, bitewe n’uko yivuza ku gihe agakira; hanyuma agakomeza ibikorwa bye by’iterambere."
Yagize kandi ati:"Mituweli ni ka kabando k’iminsi kagoboka umuturage wayitanze igihe yarwaye; aho yiyishyurira 15% y’ikiguzi cy’ubuvuzi; Leta ikamwishyurira 85%. Mutyo tubungabunge ubuzima bwacu dutangira ku gihe Mituweli."
Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abatuye Akarere kwitabira n’izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange zirimo kwizigamira muri Ejo Heza, isuku n'isukura, kubumbatira umutekano n'ubumwe bw'Abanyarwanda, kwirinda ubusinzi, imirire mibi n'igwingira, ibiyobyabwenge, amakimbirane; bakirinda kandi gusibya cyangwa gukura abana mu ishuri.
Yabasabye kandi gufata neza umusaruro babonye mu gihembwe cy'ihinga cya 2025A kirangiye, gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, guhinga kuri site z'ubuhinzi ibihingwa bumvikanye no kwitegura neza Igihembwe cy'ihinga cya 2025B.






