UMUYOBOZI W’AKARERE YAYOBOYE UMWIHERERO WAFATIWEMO INGAMBA ZIGAMIJE KWESA IMIHIGO YOSE
Kuri uyu wa kane tariki 11 Kamena 2025, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste yatangije umwiherero w'iminsi ibiri wabereye mu Karere ka Musanze aho abawitabiriye bunguranye ibitekerezo ku byakorwa ngo imihigo yose Akarere ka Burera kahize mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2025/2026 ishyirwe mu bikorwa ku gihe no gutegura imihigo ya 2026/2017.
Uwo mwiherero wateguwe n'Akarere ku bufatanye na GIZ/Rwanda. Witabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, ba Perezida b'Amakomisiyo y'Inama Njyanama y'Akarere, Abayobozi b'Amashami, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi b’Amashami, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari uhagarariye abandi, uhagarariye Urwego rw’Abikorera mu Karere, umukozi ushinzwe iterambere mu Kagari uhagarariye abandi, uhagarariye Ibigo Nderabuzima n’abagize itsinda ry’Akarere rikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo; risura ibikorwa biri mu mihigo, rinatanga inama ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Atangiza uwo mwiherero, Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Mbashimiye kuba mwitabiriye uyu mwiherero w’iminsi ibiri ugamije gusuzuma aho tugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere no kurebera hamwe ingamba zatuma turushaho kunoza imikorere n’imitangire ya serivise ku baturage. Mboneyeho kandi gushimira byimazeyo umufatanyabikorwa wacu GIZ Rwanda, binyuze muri gahunda ya Local Governance for Poverty Reduction, ku nkunga bateye iki gikorwa ndetse no ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu rugendo rw’iterambere ry’Akarere ka Burera."
Yagize kandi ati:"Uyu mwiherero ubaye mu gihe turimo gusoza umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 no gutegura ibikorwa by’umwaka wa 2026/2027. Imihigo ni igikoresho cy’ingenzi kidufasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kugera ku ntego zikubiye muri gahunda zigamije gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere muri rusange."
Yagize na none ati:"Imihigo idufasha gupima no kugaragaza aho tugeze mu kuzamura ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n'imiyoborere myiza. Binyuze mu mihigo, twongera imikorere myiza, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu gutanga serivise. Imihigo inafasha guhuza ibikorwa by’inzego zose kugira ngo tugere ku musaruro ushimishije. Ni uburyo bwo kubazwa inshingano no gukoresha neza umutungo wa rubanda. Iterambere rirambye rishingira ku bikorwa bifite ireme, bishoboka kandi bisubiza ibibazo by’abaturage."
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko muri uyu mwiherero hazasuzumwa raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) ku mihigo y’imyaka itatu ishize, ibyagaragaye mu igenzura ryakozwe mu Mirenge, hasuzumwe ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2025/2026 ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka wa 2026/2027.
Abitabiriye umwiherero bunguranye kandi ibitekerezo ku ngamba zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’imishinga y’iterambere y’Akarere ndetse n’Igenamigambi ridaheza.
Yasabye abitabiriye umwiherero gutanga ibitekerezo byubaka mu biganiro bitangwa kugira ngo imyanzuro izafatwa izafashe mu kongera umusaruro, kunoza imikoranire no gutanga serivise nziza.
Asoza uyu mwiherero kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2026, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yashimye GIZ/Rwanda yagize uruhare mu itegurwa ry'iki gikorwa; asaba abawitabiriye kugeza ku bo bahagarariye imyanzuro yayifatiwemo no gukurikirana ko ishyirwa mu bikorwa ku gihe, kandi neza.