UMUYOBOZI W’AKARERE YIBUKIJE ABAYOBOZI MU BYICIRO BINYURANYE MU KARERE KO BAGOMBA GUHA ABATURAGE SERIVISI NZIZA
Kuri uyu wa kabiri ubwo Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yitabiraga inteko y'abaturage b’Akagari ka Gafuka, mu Murenge wa Kinoni yabereye mu Mudugudu wa Basumba yibukije abayobozi mu byiciro binyuranye mu Karere ko bagomba guha abaturage serivisi nziza kuko ari ishingiro ry’imibereho myiza n’iterambere muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bitabiriye inteko yagize ati:"Abayobozi turiho ku bwanyu. Ni mwe mwadutoye; kandi mwadutoye kugira ngo tubahe serivisi nziza. Bayobozi muri hano, igihe umuturage abagejejeho ikibazo, mujye mwirinda kumusiragiza, mwirinde kumwaka ruswa; mumukemurire ikibazo vuba, kandi mugikemure uko bikwiye. Uko ni ko gushyira umuturage ku isonga."
Yasabye abatuye ako Kagari n’Akarere muri rusange kujya banyurwa n’ibyemezo byafashwe n’ingezo bagezaho ibibazo; bakirinda imanza kuko zidindiza iterambere; bakagana Inkiko ari uko inzira z’ubwumvukane n’ubwunzi zitakemuye ikibazo cyangwa zidafite ububasha bwo kugikemura.
Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange harimo kurangwa n'isuku; haba ku mubiri, aho batuye, aho bakorera n'ahahurira abantu benshi; kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato bashyira mu bikorwa amabwiriza arimo kugaburira abana indyo yuzuye no kubungabunga umutekano bakora irondo neza.
Muri icyo kiganiro,Umuyobozi w’akarere yabasabye kandi kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda ibiza bazirika neza ibisenge by'inzu, kuyobora amazi aturuka ku nzu aho atateza ibyago n'ibiza, kandi bakarwanya isuri, gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda Inkuba, kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame.
Yabasabye kandi kwita ku buzima bw'umwana mu minsi igihumbi ndetse n'ubuzima bw’Umubyeyi; abatwite bakipimisha inda inshuro umunani, kubyarira kwa Muganga, gukingiza abana inkingo zose n'imikurire; kubahiriza ihame ry'uburinganire, kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe; kandi ivunanye no kubahiriza ubundi burenganzira bw'abana.
Yasabye kandi abitabiriye inteko kwirinda gusibya cyangwa gukura abana mu ishuri, kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, ruswa n'akarengane, ubuzererezi, amakimbirane n'ibindi byabangamira umutekano n'iterambere, gukumira inda ziterwa Abangavu.
Abitabiriye inteko basobanuriwe itegeko rigenga abantu n'umuryango; basabwa gukurikiza ibiri muri iryo tegeko.
Baganirijwe kandi ku butabera bwunga; basabwa kwirinda gusiragira mu nkiko; kandi bakanyurwa n'imyanzuro ifatwa n'inzego bagezaho ibibazo. Yibukije Abayobozi ko bagomba guha abaturage serivisi nziza, bakirinda kubasiragiza.
Umuyobozi w’akarere yakiriye; kandi akemura ibibazo yagejejweho n'abaturage; ibikeneye ubuvugizi abazeza ko azabigeza ku nzego bireba.