UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABANYAMURYANGO BA COVMB MU MUGANDA WO GUKORA UMUHANDA UBOROHEREZA MU GIHE CY'ISARURA

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abanyamuryango ba Coopérative pour la valorisation des Marais de Burera (COVMB) bahinga ibirayi n'ibigori mu bishanga bya Nyirabirande, Ndongozi na Kigeyo mu gikorwa cyo gukora umuhanda uborohereza mu gihe cy'isarura. 

Mu kiganiro yagiranye na bo nyuma y'umuganda yabanje kunashima agira ati:"Uyu muco wo kwishakamo ibisubizo mukora umuhanda uborohereza kugeza umusaruro wanyu ku isoko ni mwiza. Muzawukomeze, muwutoze n’abandi. Ndabashimiye cyane. Mukomereze aho."

 Yababwiye serivise ziyongereye kuri Mituweli n'ibyiciro by'imisanzu itangwa, abakangurira gutanga iya 2026-2027.

Yabakanguriye kandi kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame, kugira isuku, kwimakaza umuco w'ibiganiro mu muryango hagamijwe kwirinda amakimbirane, kwitabira umurimo, bagahinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi, bityo bihaze mu biribwa , baniteze imbere. 

Yabasabye kubahiriza amabwiriza agamije gukumira icyorezo cya Ebola mu Rwanda, ababwira ibimenyetso byacyo no kwihutira kumenyesha Inzego z'ubuzima igihe cyose bagize uwo babonye umuntu ufite ibyo bimenyetso.

Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w'Akarere yabasabye kandi gukoresha ubutaka ibyo bwagenewe, bakubahiriza ibiri mu gishushanyo mbonera gishya cy'imikoreshereze y'ubutaka cy'Akarere ka Burera, gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bakirinda, kandi bakarwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo. 

Babwiwe kandi ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya icuruza n'inyobwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababikora. Yakiriye ibitekerezo ku ngingo yabaganirijeho, asubiza n'ibibazo bamubajije.

Back