UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABATURAGE B'ISIBO Y'INYANGAMUGAYO MU MUGANDA WO GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE ABAYITUYE
Mu gitondo cy'uyu wa kane, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abatuye Isibo y'UBUNYANGAMUGAYO, mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona,Umurenge Rusarabuye aho bubakiye umwe mu bahatuye ubwiherero muri gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO mu rwego rwo guteza imbere isuku n'isukura muri iyo Sibo no gukemuka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abayituye.
Mu kiganiro yagiranye na bo nyuma y'umuganda, yabakanguriye kugira isuku umuco, kwirinda no gufatanya kurwanya ibyabangamira imibereho myiza n'iterambere byabo birimo kwishora mu ibiyobyabwenge, amakimbirane n'ubusinzi.
Yagize ati:"Nk'uko nabasobanuriye, iyi gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO igamije ubufatanye bw'abatuye Isibo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo n'iterambere muri rusange. Muri ubwo bufatanye; tuzarangiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abatuye Isibo birimo imirire mibi n'igwingira, amakimbirane mu miryango, isuku nkeya ahantu hamwe na hamwe no kwishora mu biyobyabwenge. Nitumara gukemura ibyo bibazo ; nta kabuza, abatuye iyi sibo bazagira imibereho myiza; kandi abashize hamwe ku neza y'umuturage n'Igihugu muri rusange nta kibananira."
Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yabakanguriye kandi kwizigamira muri Ejo Heza, kugira isuku umuco, abibutsa ko kutagira isuku ihagije bitera indwara zinyuranye, abagira inama yo kwirinda gusesagura umusaruro babonye mu gihembwe cy'Ihinga cya 2025A, kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2025B; guhinga kuri site z'ubuhinzi ibihingwa bumvikanye, kandi ubutaka bwose buteganyijwe guhingwa bugahingwa kugira ngo hazaboneke umusaruro mwinshi.
Yabibukije ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere n'amahoro birambye; abasaba kuwubumbatira; birinda, kandi bagira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.
Umuyobozi w'Akarere Yabasabye kandi batiye isibo kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda; basigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gutanga Mituweli ya 2025/2026, kwita ku burere n'uburezi bw'abana, kubahiriza gahunda yo gupima Abana imikurire, gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda ibiza; bazirika neza ibisenge by'inzu zabo, bacukura, banasibura imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi aturuka ku nzu, kwipimisha inda inshuro umunane, kubyarira kwa Muganga no gukingiza Abana inkingo zose.