UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABATURAGE MU MURENGE WA BUTARO MU BIKORWA BY'ISUKU N'ISUKURA MURI GAHUNDA Y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abaturage b'Isibo ya TWUNGANIRANE, mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro mu gitondo cy'isuku cyaranzwe no gutunganya umuhanda muri gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO. 

Yasobanuriye abatuye iyo Sibo intego y’iyo gahunda agira ati:"Iyi gahunda igamije ubufatanye bw'abatuye Isibo mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’imibereho myiza yabo n'iterambere muri rusange birimo imirire mibi n'igwingira ry’abana bato, amakimbirane mu miryango, isuku nkeya igaragara hamwe na hamwe, kwishora mu biyobyabwenge n’ihohotera ry’uburyo bunyuranye."

Yabibukije ko indwara zimwe na zimwe ziterwa no kutagira isuku ihagije; abakangurira  kurangwa n’isuku ku mubiri, aho batuye, aho bakorera, aho bagenda n’ahahurira abantu benshi.

Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho myiza zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, koboneza urubyaro, kwitabira umurimo no kuwunoza hagamijwe kwiteza imbere no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Muri icyo kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi w'Akarere yabibukije ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere n'amahoro birambye; abasaba kuwubumbatira; birinda, kandi bagira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. 

Yabasabye kwirinda ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge; ubusinzi, magendu, kwambuka umupaka bitubahirije amategeko n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko.

Back