UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABATURAGE MU MURENGE WA KAGOGO NA CYANIKA MU BIKORWA BY'ISUKU N'ISUKURA MURI GAHUNDA Y'IGITONDO CY'ISUKU

Muri gahunda y'Igitondo cy'isuku, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Gisovu, mu Murenge wa Cyanika gukora isuku mu Mudugudu wa Rutango. 

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye icyo gikorwa yababwiye intego ya gahunda y'Igitondo cy'isuku agira ati:"Igamije ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n'iterambere muri rusange birimo imirire mibi n'igwingira ry’abana bato, amakimbirane mu miryango, isuku nkeya igaragara hamwe na hamwe, kwishora mu biyobyabwenge n’ihohotera ry’uburyo bunyuranye."

Yababwiye ko indwara zimwe na zimwe ziterwa no kutagira isuku ihagije, ababwira ibiranga urugo rufite isuku n'umuntu ufite isuku; abakangurira kugira isuku ku mubiri, mu kanwa, aho batuye, aho bagenda n'aho bakorera, kwita ku isuku y'imyambaro yabo, bakita kandi ku isuku y'ahantu hahurira abantu benshi harimo amasoko na santere z'ubucuruzi.

Yabakanguriye kandi kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho myiza zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, koboneza urubyaro, kwitabira umurimo no kuwunoza hagamijwe kwiteza imbere no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere yabibukije ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere n'amahoro birambye; abasaba kuwubumbatira; birinda, kandi bagira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. 

Yabasabye kwirinda ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge; ubusinzi, magendu, kwambuka umupaka bitubahirije amategeko n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko.

Back